Min. Biruta uri muri Zimbabwe yasinye amasezerano menshi y’ubufatanye (AMAFOTO)

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Zimbabwe rivuga ko Dr Vincent Biruta azasoza uruzinduko yatangiye muri kiriya gihugu ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga, 2022. Biruta yasinye amasezerano menshi y’ubufatanye.

Minisitiri Biruta amaze gusinya amwe mu masezerano y’imikoranire na Zimbabwe

Mu byajyanye Dr Biruta i Harare harimo gufungura Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu.

Ku wa Gatanu Minisitiri Biruta yakiriwe na Perezida Emmerson Munangagwa ndetse bagirana ibiganiro mu biro bye n’intumwa ayoboye zirimo Amb. James Musoni.

Dr Vincent Biruta yasinye amasezerano mu byiciro bitatu by’imikoranire, ari byo ubwikorezi n’iterambere ry’ibikorwa remezo, Amasezerano yo guhana abakoze ibyaha, ndetse n’amasezerano ajyanye no gukorana rujya n’uruza rw’abantu (Immigration Cooperation).

Muri rusange ibihugu byombi byasinye amasezerano ari mu ngingo 22 z’imikoranire harimo n’ibyo gufatanya mu by’impanuka z’indege nk’uko byatangajwe n’ibiro bishinzwe itumanaho muri Zimbabwe.

Minisitiri Biruta ari muri Zimbabwe ku butumire bwa mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga Frederick Musiiwa Makamure Shava.

Zimbabwe n’u Rwanda bifitanye umubano uhamye mu ngeri zinyuranye harimo n’ishoramari, uburezi n’ibindi.

Perezida Emmerson Munangagwa yakira Minisitiri Biruta n’intumwa bari kumwe

UMUSEKE.RW

- Advertisement -