MONUSCO yataye muri yombi abasirikare bayo bishe umusivile bagakomeretsa abandi 10

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo,  MONUSCO zemeye ko abasirikare bazo barashe umuturage arapfa banakomeretsa abandi 10, ababikoze batawe muri yombi.

MONUSCO ivuga ko abasirikare barashe amasasu ku mupaka wa Kasindi batawe muri yombi

UMUSEKE wabagejejeho inkuru ivuga ko mu gitondo kuri iki Cyumweru ku mupaka wa Uganda na Congo Kinshasa, ahitwa Kasindi ingabo za UN, MONUSCO zinjye ku ngufu zikifungurira umupaka, ndetse nyuma zikarasa ku bigaragambyaga banga ko zinjira.

Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohowe na MONUSCO ku byabaye, rivuga ko kiriya gikorwa ubuyobozi bwakimenye, ndetse ko cyababaje Intuma idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Madamu Bintou Keita.

MONUSCO ivuga ko bariya basirikare binjiye muri Congo bavuye muri Uganda, bari bamaze iminsi mu biruhuko.

Itangazo rigira riti “Muri iki gikorwa abasirikare bo muri Brigade ya MONUSCO bari bavuye mu kiruhuko, barashe amasasu ku mupaka ku mpamvu zidafitiwe igisobanuro, kandi binjira ku ngufu.”

MONUSCO ivuga ko iki gikorwa cyaguyemo “abantu n’abandi barakomereka”.

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa UN, muri Congo Madamu Bintou Keita, ngo yababajwe cyane n’iki gikorwa kibabaje nk’uko itangazo ribivuga.

Yihanganishije imiryango iri mu kababaro, ndetse yifuriza gukira abakomeretse

MONUSCO ivuga ko kubera imyitwarire idahwitse, ndetse itarimo gushyira mu gaciro, abarashe ariya masasu “bamenyekanye ndetse banamaze gufatwa” kandi iperereza ryahise ritangira ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi muri Congo.

- Advertisement -

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo zivuga ko zamaze kuvugana n’ibihugu bariya basirikare bakomokamo kugira ngo hatangire inzira yo kubacira imanza mu buryo bwihuse.

Hashize igihe abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bigaragambya basaba ingabo za MONUSCO kuva ku butaka bwabo. Iyi myigaragambyo yahitanye abantu 30 barimo umusirikare wa MONUSCO n’Abapolisi bayo babiri.

Igikorwa cyo kuri iki Cyumweru cyo kurasa ku baturage cyabaye mu gihe Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UN ushinzwe ibikorwa by’amahoro, Jean Pierre LaCroix ari muri Congo kuvugana n’abayobozi baho ngo bahoshe umwuka mubi n’ibikorwa byamagana MONUSCO.

MONUSCO yarashe umuntu umwe, abagera ku 10 barakomereka (Video)

UMUSEKE.RW