MONUSCO yarashe umuntu umwe, abagera ku 10 barakomereka (Video)

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru mu masaha ya saa tanu, ku mupaka uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo, na Uganda ingabo za UN zinjiye ku ngufu zirasaamasasu ku rubyiruko rwazibuzaga kwinjira, umwe arapfa.

Ingabo za MONUSCO zifunguriye umupaka zinjira muri Congo, nubwo video zigaragaza ko hari abapolisi n’abasirikare barinda uwo mupaka

Ikinyamakuru LesVolcansnews kivuga ko ijoro ryo ku wa Gatandu mu mupaka wa Kasindi ritari ritekanye.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nk’uko Video zibigaragaza, abasirikare bambaye ingofero ziriho UN, bifunguriye umupaka mu gihe hari abapolisi ba Leta n’abasirikare.

Nyuma y’akanya gato k’impaka, humvikanye amasasu menshi, ariyo yafashe umwe mu rubyiruko ahita apfa, abanda bantu 9 bakomeretse harimo n’umupilisi nk’uko urubuga LesVolcansnews rubivuga.

Ingabo za MONUSCO zarashe zishakira inzira imodoka nyinshi zerekezaga mu Mujyi wa Beni.

Abasivile 9 n’umupolisi urinda ku mupaka bajyanywe ku Bitaro by’Abadivantiste byitwa Usalama ahazwi nka Vimbao, biri ahitwa Congo-ya-sika.

Urubyiruko rwarakaye rwagumye ku muhanda witwa (Route nationale numéro 4 axe Beni-Kasindi), bavuga ko ngo biteguye gutangira imodoka za MONUSCO igihe zakongere kuhanyura

IVOMO: LesVolcansnews

- Advertisement -

UMUSEKE.RW