Mu burambe afite, Perezida Museveni yasabye Congo gukemura ikibazo cya M23 mu biganiro

Perezida Yoweri Museveni ku wa Kane yakiriye intumwa zavuye muri Congo zoherejwe na Perezida Félix Tshisekedi, bamugezagaho ikibazo cy’inyeshyamba za M23 kugira ngo agire uruhare mu gutanga umuti w’ikibazo.

Museveni avuga ko yarwanye intambara nyinshi mu myaka 50 ishize, akavuga ko mu burambe bwe ikibazo cya DR.Congo cyakemuka mu nzira y’ibiganiro

Intumwa za Congo zari ziyobowe na Minisitiri wa Leta Alexis Gisaro MUVUNYI, n’abandi barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.

Minisitiri Muvunyi yabwiye Museveni ko boherejwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ngo baganire nk’umuntu ufite ijambo rikomeye mu Karere ndetse babona ko ikibazo cyikiri iwabo kitakemuka atabigizemo uruhare.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko yishimiye kuba Perezida Félix Tshisekedi, yabashije kurenga amagambo n’igitutu kimubuza gukorana na Uganda, akohereza intumwa kumureba.

Ati “Twarwanye intambara kuva cyera ndakeka ko ubu bibaye nk’imyaka 50, haba hano muri Uganda ndetse rimwe na rimwe no mu Bihugu by’abaturanyi. Niba ushaka kurwana kandi ugatsinda ugomba kurwana Intambara y’ukuri.”

Museveni yavuze ko intambara kenshi zituruka ku mpamvu za politiki.

Ati “Icyo gihe ureba ikibazo ugafata icyemezo cy’icyo gukora, niba wakoresha inzira y’amahoro, imishyikirano cyangwa kuyirwana, cyangwa ukabikoresha byombi.”

Perezida Museveni avuga ko ikibazo kiri muri Congo cyakumuka, akavuga ko akurikije ubunararibonye afite gikwiye gukemuka burundu.

Ati “Bahagarike intambara aho iri, abo muri Kenya bagiye kuza, izi nzira zose twavugaga zibeho, hanyuma dukemure ibibazo.”

- Advertisement -

Kujya kureba Museveni kw’intumwa za Congo bikurikiye ibiganiro byabereye i Luanda muri Angola hagati ya Perezida Félix Tshisekedi, na Perezida Paul Kagame bikaba byarabaye tariki 06 Nyakanga, 2022.

Nubwo DR.Congo ishinja u Rwanda mu buryo bweruye kuba rufasha inteshyamba za M23, bamwe mu bategetsi bo muri DR.Congo banashinja Uganda ya Perezida Yoweri Museveni kuba na yo ifasha ziriya nyeshyamba.

UMUSEKE.RW