Muhanga: Abakozi 44 bahinduriwe ifasi abari mu Mujyi bajyanwa mu cyaro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwahinduriye ifasi abakozi 44 bo ku rwego rw’Imirenge n’Utugari, kugira ngo barusheho gutanga umusaruro utandukanye n’uwo batangaga mu myaka bari bamaze muri ako kazi.
Bamwe mu bakozi basoza umwaka w’Imihigo wa 2021-2022.
Mu bakozi bimuriwe barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’ababungirije bagera kuri 30.
Mu bandi bimuriwe ahandi harimo abakozi 6 bashinzwe  Uburezi mu Mirenge , hakaba kandi abakozi 2 bashinzwe ubworozi  ku rwego  rw’Imirenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Alibashir avuga ko kwimura abo bakozi biri mu nyungu rusange z’akazi, kuko hari bamwe bari bamaze imyaka 6 mu ifasi imwe bakaba bari bamaze kwirara  badatanga Umusaruro  cyangwa ngo basohoze Inshingano nkuko bisabwa.
Ati “Hari abari bamaze igihe kinini bagatanga umusaruro uri mukigero kiringaniye , kubahindura rero twizera ko  bazarushaho gutanga umusaruro mwiza.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko benshi mu bahinduriwe ifasi bakoze amakosa yo kutita ku bibazo bibangamiye Imibereho myiza y’abaturage birimo kugira uruhare mu kubakira amacumbi n’ubwiherero by’abatishoboye  umwaka w’Imihigo ukaba ushize hakiri iki cyuho.
Ayo makuru avuga ko abakoraga mu Mirenge n’Utugari two mu Mujyi aribo bagaragaweho ayo makosa, kuko  hari n’aberekanye inzu zubatswe umwaka ushize zitigeze zuzura.

Ubwo abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu  bazaga gukora igenzura ry’imihigo mu byumweru 2 bishize, bigahesha isura mbi Akarere.

Bizumuremyi yavuze ko kuba abo bakozi bahinduriwe ifasi mu ntangiriro z’umwaka w’Imihigo wa 2022-2023 bizatuma uwakoze nabi abasha gukosora no kunoza ibitaragenze neza  umwaka ushize.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aha impanuro abakozi b’akarere.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i MUHANGA