Gitifu wa Rongi yagejejweho iki kibazo ariko abaturage bamushinja ko atagikemuye
Agent wa Irembo akorera mu marembo ya SAACO ya Rongi, ikoramo umugore we
Agent wa Irembo utuye mu Kagari ka Nyamirambo mu Mudugudu wa Rwamatovu mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga aravugwaho kunyereza amafaranga asaga 500.000Frw y’ubwisungane mu kwivuza, none abayatanze bakaba batemererwa kwivuza.
UMUSEKE wamenye amakuru ko abaturage bo mu Tugari tugize Umurenge wa Rongi muri Mata uyu mwaka ari bwo bishyuye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ndetse ko byari biteganyije ko muri Nyakanga batangira kwivuza.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko abaturage bari basanzwe biyishyurira ubwisungane mu kwivuza kuri SACCO ariko ko uyu Agent w’Irembo yaje gushyira imashini hafi y’ibiro bya SACCO iri ku Murenge wa Rongi ari naho umugore w’uwo uvugwa ashinzwe inguzanyo muri SACCO akorera.
Umwe mu baturage yavuze ko amafaranga yakusanyijwe agashyikirizwa ushinzwe Umudugudu wa Nyabugombe ari naho uwaduhaye amakuru atuye.
Yagize ati “Twafashe amafaranga tuyaha umuyobozi w’Umudugudu ngo ajye kuyadutangira muri Mituelle. We aragenda ayaha uwo mugabo ukora ku Irembo, twe tugahora tuzi ko amafaranga yatanzwe kuko yamuhaye n’agapapuro gateyeho kashe (Cashet) ko amafaranga yayabonye, baranakatuzanira. Twe tugahora twizeye ko amafaranga yatanzwe, igihe cyose twazavurwa.”
Uyu muturage avuga ko yaje gutungurwa ubwo yajyanaga umwe mu bo mu muryango we kwivuza ariko agasanga nta mafaranga yatanzwe.
Yagize ati “Buri wese afite inyemezabwishyu ihwanye n’amafaranga yatanze, iriho na kashe (cashet) ye uwo muntu yikoreye. Umudamu w’iwanjye igiti cyaramwishe mu jisho njya kwa muganga nzi ko ndi muri Mutuelle, barebye mu byuma barambura, mpahurira n’abandi bose bakababura. Nahise nivuza ijana ku ijana.”
Yavuze ko umuyobozi w’umudugudu yahise amenyesha iki kibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi maze asaba ko abaturage ndetse n’ushyirwa mu majwi bahurira ku Murenge ngo ikibazo gikemurwe.
- Advertisement -
Yagize ati “Twese twagiyeyo, Umurenge uruzura, baragenda bazana uwo ku Irembo, ahageze avuga ngo yarabikoze ikoranabuhanga ntiribyemere, atanga ibisobanuro bidahuye. Gitifu w’Umurenge aramubaza ngo bigende gute? Aratubwira ngo twihangane.”
Uyu mugabo ushyirwa mu majwi yaje kwemera ko mu minsi ibiri yaba yamaze kuyishyura kuri SACCO.
Uyu muturage yavuze ko kugeza ubu iyo abajijwe niba azasubizwa amafaranga ye agera ku 12,000 Frw yari kwishyurira umugore we n’abana be babiri nta gisubizo ahabwa.
Yagize ati “Kugeza na n’ubu baraturimanganya, nta cyemezo cy’ukuri baraduha cy’uko bazaduha amafaranga yacu.”
Avuga uburyo uwo mugabo asanzwe afite umugore ukora muri SACCO ari na we ugira uruhare mu kumufasha. Yagize ati “Yaraje atera imashini imbere y’amarembo muri SACCO, umuntu uje kwishyura amafaranga kuri SACCO we akamuyobya akamubwira ngo zana ndabigukorera. Noneho n’abakozi ba SACCO harimo n’umugore we ushinzwe kwakira ayo mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, wahagera akakubwira ngo genda kuyatanga hariya.”
Undi muturage na we yavuze ko yishyuye ubwisungane mu kwivuza ariko akaba ativuza.
Yagize ati “Umugabo wanjye ni we wampaye amafaranga kuri SACCO, njyezeyo umuntu ukora kuri SACCO arambwira ngo ni nyahe umuntu uri ku Irembo na we arayashyikira ariko nkaba nibura ku rutonde rw’abatanze mituelle, ngo ntabwo twayitanze. Byari 6,000Frw.”
Uyu muturage yavuze ko babwiwe kongera gutanga andi kandi ko bategereje guhabwa igisubizo ariko magingo aya bakaba bari gutereganwa.
Yagize ati “Iki kibazo twari twakigejeje kuri Gitifu , aratubwira ati ‘ubwo icyemezo nzagifata.’ None aho icyemezo kugifata yaricecekeye.”
Umunyamabanga Mshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Osward, wumvikana asa nkaho ashaka ko ikibazo kitatangazwa yabwiye Umunyamakuru ko atari akizi gusa ko higeze kubaho ikibazo cy’ihuzanzira mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati “Reka tugikurikire ntabwo tukizi, tumenye ibyo aribyo. Hari igihe hagiye haza ibibazo by’ikoranabuhanga, Mobicash zikanga haba muri SACCO no mu Irembo, bamwe bakishyurirwa abandi bikanga. Byaye ngombwa ko duhamagara kuri Mobicash ariko reka tugikurikirane.”
Umunyamakuru amubajije niba koko abaturage bataramugezaho ikibazo cy’uko batanze ubwisungane mu kwivuza ariko kuri ubu bakaba batavurwa yahise akupa telefoni.
UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu mugabo ushyirwa mu majwi yari yishyuwe agera kuri miliyoni ebyiri ariko aza gutanga amwe, ayo ataratanga ni 600.000Frw.
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW