Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Alibashir n’Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange(Division Manager) Kampire Flora babanje kumurikira abajyanama ingengo y’Imali y’umwaka ushize wa 2021-2022 yanganaga na miliyari 21 y’amafaranga y’uRwanda.
Bizumuremyi avuga ko basaguye arenga miliyari yagombaga guhembwa abakozi bashyashya 68 batashoboye gushyirwa mu myaka y’imirimo kubera imbogamizi za COVID 19.
Gitifu Bizumuremyi avuga ko muri ayo mafaranga basaguye harimo n’azakoreshwa mu kubaka imihanda mishya ya Kaburimbo bafatanyamo na banki y’isi.
Ati “Mu zindi mbogamizi twahuye nazo, harimo kuba Akarere ka Muhanga kari kateganyije kuzinjiza imisoro miliyari zirenga 2 bakaba barayikoresheje ku rugero rwa 90%.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Octave avuga ko mu ngengo y’Imali nshyashya batoye bazakosora ibitaranoze ku buryo bwiza.
Hazubakwa ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye uzuzura utwaye miliyoni 260, na Miliyoni 500 yagenewe kurwny isuri.Gusa Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu bigo bimwe by’amashuri hagiye hagaragaramo imicungire mibi y’amafaranga bahabwa na Leta.