Muhire Henry yagarutse mu nshingano ze

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Tariki 20 Kamena, ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umupira w’amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko ryahagaritse Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry mu nshingano yari afite.

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yagarutse mu kazi

Nyuma yo guhagarikwa kwa Muhire, benshi bibajije niba kwaba ari uguhagarikwa gusa cyangwa ari ukumusezerera burundu kubera amakosa yakoze ubwo Rwamagana City yaterwaga mpaga na AS Muhanga kandi irengana.

Umuvugizi wa Ferwafa w’Umusigire, Jules Karangwa, yemeje amakuru yavugaga ko Muhire yahagaritswe iminsi 15 nyuma yayo hazafatwa indi myanzuro.

Nyuma yo guhagarikwa, yakomeje gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bitewe n’amakuru ya ruswa yavuzwe ko kibazo cya AS Muhanga na Rwamagana City.

Iminsi 15 uyu Munyamabanga Mukuru yari yahagaritswe, yarangiye uyu munsi tariki 5 Nyakanga. Bisobanuye ko yagakwiye guhita asubira mu kazi ke nk’uko bisanzwe.

Ibicishije ku mbunga nkoranyambaga zayo, Ferwafa yatangaje ko Muhire Henry yagarutse mu kazi ke nyuma y’iminsi 15 ahagaritswe mu nshingano ze.

Bati “Uyu munsi tariki 5 Nyakanga 2022, Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry Brulary, yagarutse mu nshingano ze nyuma y’ihagarikwa rye.”

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko muri iyi nzu iyobora umupira w’amaguru mu Rwanda, hakomeje kugaragaramo impinduka zishingiye kuri bamwe batanogeje inshingano zabo kuva haza komite nyobozi nshya.

Abazi neza Nizeyimana Mugabo Olivier uyobora Ferwafa, bavuga ko ari umugabo ugira ukuri kandi utiteguye gukorana n’abanyamakosa.

- Advertisement -
FERWAFA yemeje ko Muhire Henry yagarutse mu nshingano ze

UMUSEKE.RW