Mukura VS ishobora kwirukana abakinnyi 8 mu mpinduka zikomeye ishaka gukora

Mu gihe amakipe akomeje kwiyubaka no gusana imbariro zayo yitegura shampiyona y’umupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2022-2023, Mukura VS ifite urutonde rw’abakinnyi bagera ku 8 bazasezererwa

Abakinnyi bagera ku munani ba Mukura VS barerekwa umuryango

Nubwo Mukura VS itaratangira imyitozo yitegura shampiyo y’u Rwanda ndetse ikaba nta n’umutoza mukuru ifite, mu rwego rwo kubaka ikipe y’igitinyiro abakinnyi 8 barerekwa umuryango usohoka muri iyi kipe.

Mu kiganiro n’Umuyobozi Nshingwabikorwa (Managing Director) wa Mukura VS, Gasana Jerome yavuze ko nubwo amazina atahita ashyirwa ahagaraga abo bakinnyi bagomba kwerekwa umuryango ndetse bakinjizamo abandi bashya biganjemo abanyarwanda.

Ati “Mu byo twemeranyije nk’ubuyobozi ni uko hari abakinnyi hagati ya batanu na barindwi bashobora kuba basohoka mu ikipe ntidukomezanye ariko birumvikana ko hari abandi bagomba kubasimbura nk’abakinnyi bagera kuri barindwi cyangwa umunani bitewe n’icyemezo cy’umutoza kuko afite uruhare mu kubemeza. Hari abandi twari dusanganywe ndetswe twamaze no kongerera amasezerano nka Sedrick wongewe imyaka ibiri.”

Gasana Jerome yavuze ko imyitoza itegura shampiyona y’umwaka utaha w’imikino igomba gutangira ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga, 2022 itozwa n’umutoza wungirije wasigaranye ikipe Nshimiyimana Canisius, ni mu gihe ngo ubuyobozi bukomeje gushaka umutoza mukuru ku buryo icyumweru gitaha kizasiga babonye umutoza.

Yagize ati “Nyuma y’uko amatariki shampiyona izatangiriraho asohotse natwe twamaze gushyiraho gahunda aho kuri uyu wa Mbere saa cyenda turatangira imyitozo.

Ntabwo umutoza twamaze kumubona ariko hari urutonde rw’abagiye basaba rurimo abantu batatu barimo umunyarwanda umwe, uturuka ku mugabane w’Uburayi rero twafashe umwanya wo kugirango tuganire atari gahunda yo gutoza gusa ahubwo y’igihe kirambye…

Twabahaye imishinga y’ibyo bagomba kutugezaho, twifuzako mu cyumweru gitaha dushobora kuba hari uwo twemeranyije.”

Mu bizagenderwaho Mukura VS ishaka umutoza mushya harimo no kuzaba ari umutoza ushoboye gushaka impano z’abakiri bato mu turere twa Huye, Gisagara n’utundi turi hafi ya Huye.

- Advertisement -

Kuri ubu iyi kipe iri gukorana n’abakanyujijeho muri iyi kipe mu gushaka impano z’abana aho kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru hari amakipe 8 agomba gukina ashakwamo abana bafite impano muri ruhago bagashyirwa mu gisa na Mukura VS B.

Mukura VS ifite kandi umushinga wo gutangiza ikipe y’abari n’abategarugori mu gihe cya vuba, ubwo sitade ya Huye izaba imaze kuvugururwa byuzuye hazashyirwaho ibiro bibarizwamo amakuru ya Mukura VS ndetse n’ahagurishirizwa imyambaro y’iyi kipe.

Ikipe ya Mukura VS ikaba yarasoje shampiyona iri ku mwanya wa aho ubuyobozi buvuga ko umusaruro udashimishije watewe n’ihindagura rya hato na hato ry’abatoza.

Mu rwego rwo kurushaho kubaka Mukura VS ihamye mu bushongore n’ubukaka n’amikoro, hagiye gushyirwaho Directeur Technique uzajya utanga inama zishingirwaho hubakwa ikipe. Uku kwezi kwa Kanama kukaba kurasiga uyu muyobozi mu bya tekinike amaze gushyirwaho.

Uwari umutoza mukuru wa Mukura VS, Tony Hernandez yasezeye muri Mata 2022 nyuma y’umwuka mubi wavugwaga hagati ye n’abakinnyi nyuma y’amazi atatuagarutse muri iyi kipe. Akaba yarajyanye n’umutoza wungirije Guille Perreira.

Mukura VS yashoje shampiyona ya 2021-2022 iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 47, mu mikino 30 yatsinzwe 12, inganya 11ni mugihe imikino igera kuri 7 yayitakaje.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS Gasana Jerome yemeje ko bagiye gutangiza ikipe y’abagore

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW