Musanze: Basabye guhabwa serivisi zijyanye n’ubwiza bw’inzu bagiye gukoreramo

Kuri uyu wa 08 Nyakanga 2022 abaturage bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ubwo batahaga inyubako nshya  y’ibiro by’Umurenge wa Kinigi, basabye abayobozi bagiye kuhakorera kujya babaha serivisi nziza ijyanye n’ubwiza bw’Umurenge batashye.

Ibiro bishya by’Umurenge wa Kinigi byuzuye bitwaye asaga Miliyoni 300Frw

Ubusanzwe abayobozi b’Umurenge wa Kinigi bakoreraga mu nyubako nto cyane aho wasangaga icyumba kimwe gitangirwamo serivisi irenze imwe, ibintu abaturage bagaragazaga ko bibabangamiye cyane, none ubu babonye inyubako nshya igezweho igeretse kabiri ifite ibyumba 13 bitangirwamo serivisi n’icyumba kinini cy’inama ikaba yaruzuye itwaye asaga miliyoni 300Frw.

Bamwe muri aba baturage bari mu birori byo kwishimira gutaha ku mugaragaro iyi nyubako y’ibiro by’Umurenge wa Kinigi, basabye abayobozi bagiye kuyikoreramo kujya babaha serivisi nziza kuko n’aho bagiye gukorera ari heza, ndetse bongeraho ko atari ukuyicaramo gusa ngo ariho bakorera  ahubwo ngo bajye banayisohokamo babegere aho batuye bumve ibibazo bafite bikemurwe.

Nyirakanyana Leocadie ni umwe muri bo yagize ati “Iyi nyubako y’Umurenge wacu ni nziza pe! Iratubereye nk’agace k’ubukerarugendo, icyo twifuza ku bayobozi bagiye kuyikoreramo ni  ukuduha serivisi nziza nk’uko na bo bakorera aheza, ikindi ntitwifuza ko bazajya bayicaramo gusa ngo abe ariho bakorera gusa, bajye bagira n’igihe cyo kuyisohokamo batwegere aho dutuye bumve ibibazo dufite babikemure.”

Nyirarukundo Marie Godence na we ati “Ntabwo tuzishimira inyubako gusa mu gihe ubuyobozi butadukemurira neza ibibazo, kuko nta muturage waza hano adafite ikibazo, nibabikemura neza natwe tuzumva uburyohe bw’iyi nyubako igezweho twatashye, nibyo dusanzwe tubagana bakadukemurira ibibazo neza ariko icyo dukeneye ni akarusho nk’uko bagiye mu nzu y’akarusho ku yo bakoreragamo, ubwiza bw’iyi nyubako bujyane n’ubwiza bw’abo tugana tuzishima cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’Umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent ashyikirizwa imfunguzo z’ibiro by’inyubako nshya agiye gukoreramo

Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’Umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent yijeje aba baturage ubufatanye mu kubaba hafi muri serivisi bazajya babakeneraho kurenza uko babikoraga kuko aho bagiye gukorera ahisanzuye, anabashimira byinshi by’iterambere bamaze kugeraho kuko aribo ba mbere babigiramo uruhare.

Umuyobozi w’ishyiragamwe ry’abaturage baturiye Parike y’ibirunga Saccola, Nsengiyumva Pierre Celestin ashimangira ko intego yabo ari ukubungabunga iyi parike  no kwita ku mibereho myiza y’abaturage ari nayo mpamvu bahisemo kubaka Umurenge mwiza kugira ngo bumve ubwiza bw’ibikomoka kuri parike y’ibirunga.

Yagize ati “Saccola dukora ibikorwa bitandukanye icyambere ni ukubungabunga Parike y’ibirunga, ikindi ni ukwita ku mibereho myiza y’abaturage bubakirwa amazu, ibigo by’amashuri tunishyurira bamwe mu bana bayigamo, kubaha inka n’ibindi, ni muri urwo rwego twubatse uyu Murenge kugira ngo Akarere kacu n’uyu Murenge wa Kinigi tubisanishe n’umujyi wa Kigali kandi abaturage barusheho kubona serivisi nziza ikomoka ku byiza bya Parike y’ibirunga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier nawe ashimangira icyifuzo cy’aba baturage cyo guhabwa serivisi nziza bakaguma ku ntego bihaye nk’abayobozi b’inzego z’ibanze yo gushyira umuturage ku isonga.

- Advertisement -

Yagize ati “Ibi byiza byose turimo kugeraho birimo n’ibi biro byiza by’Umurenge wa Kinigi biri mu byo twishimira muri uku kwezi ko kwibohora, rero icyo dusaba abayobozi bagiye gukorera muri iyi nyubako, ni ukwibuka intego y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze yo gushyira umuturage ku isonga, batange serivise zijyanye n’iyi nyubako, banasohokemo iyo serivise nziza igere mu baturage bo hasi mu nzego zo hasi y’Umurenge, tunashimira Saccola yabigizemo uruhare nk’abafatanyabikirwa bacu badufasha kugera ku ntego zo kwiyubaka.”

Ibi biro bishya by’Umurenge wa Kinigi byuzuye bitwaye  miliyoni zigera kuri  333 ikaba igizwe n’ibyumba 13 bizajya bitangirwamo serivisi zitandukanye, icyumba kinini cy’inama, byose bayagizwemo uruhare n’ishyirahamwe ry’abaturage baturiye Parike y’ibirunga Saccola aho yatanze 80% by’amafaranga yakoreshejwe Akarere kagatanga 20% yari asigaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier n’Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’Umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent mu biro bishya by’uyu Murenge
Inyubako icyuye igihe yakorerwagamo n’Umurenge wa Kinigi

Nyirandikubwimana Janviere