Nta masezerano yasinywe, nta guhagarika imirwano byemejwe – Biruta

Mu burasirazuba bwa Congo imirwano irakomeje hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta, FARDC mu gihe benshi bibwiraga ko guhagarika imirwano biri mu byanzuwe n’inama y’Abakuru b’Ibihugu, by’u Rwanda na Congo Kinshasa iheruka kubera i Luanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yavuze ibyanzuwe.

João Lourenço, Perezida wa Angola hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi, i Luanda tariki 06 /07/2022

Kuri Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko ibyaganiriweho n’ibyemezo byafashwe bisobannutse.

Ati “Mu nama yahuje impande eshatu i Luanda inzira yo gukemura ibibazo irimo ingingo n’ibikorwa bisobanutse bizashyirwa mu bikorwa n’impande zirebwa.

Nta masezerano yasinywe, nta guhagarika imirwano byasinywe.”

Minisitiri Biruta avuga ko amakuru atari yo abangamira inzira y’amahoro muri RD.Congo no mu Karere.

Ibi biravugwa mu gihe Inyeshyamba za M23 zikimara kumva ibyatangajwe n’uruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,  ko inama yahuje ba Perezida, Paul Kagame na Mugenzi we Felix Tshisekedi, i Luanda ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga, 2022 ku butumirwe bwa Perezida  wa Angola, João Lourenço ko imirwano igomba guhagarara kandi M23 ikava mu bice yafashe.

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda

M23 yasigaye yibaza ahandi izajya hatari muri Congo kandi abagize uwo mutwe ari Abanyekongo, bo bakavuga ko amasezerano atasinywa hagati ya Congo n’u Rwanda ko ahubwo Congo Kinshasa ikwiye kumvikana na bo.

Stephanie Nyombayire ukuriye ibikorwa by’Itumanaho mu Biro bya Perezida mu Rwanda yavuze ko mu byumvikanyweho hagati ya Perezida Paul Kagame na Mugenzi we Felix Tshisekedi, harimo:

* Kurandura umutwe wa FDLR n’indi mitwe yose iwushamikiyeho
* Gushyiraho uburyo bukenewe mu gufasha impunzi gutahuka
* Kurwanya imbwirwaruhame zibiba urwango
* Kongera kuzura imikoranira y’abashinzwe ubutasi hagati ya Congo n’u Rwanda
* Kuba Komisiyo ihuriweho n’impende zombi igamije gukemura ibibazo izahurira I Luanda/Angola ku wa 12 Nyakanga, 2022.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW