Nyabihu: Ibikorwa by’uruganda rusatura amabuye ruri hagati mu ngo rubangamiye abaturage

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira, baratabariza ubuzima bwabo bavuga ko butameze neza kuko babangamiwe n’uruganda rusatura amabuye ya konkaseri, bigatumura umukungugu mwinshi ndetse n’urusaku rw’imashini bituma babaho badatekanye.

Uruganda rusatura amabuye bigaragara ko ruturanye cyane n’abaturage

Abaturage bavuga ko mbere y’uko imirimo y’uruganda ijya gutangira mu myaka ibiri ishize, basuwe bagakoreshwa inama bakagirana amasezerano na ba nyiri uruganda ko abaturanye na rwo bose muri metero ziri munsi ya 800 bazakodesherezwa ahandi ho kuba, hanyuma imirimo y’uruganda yarangira bakagaruka mu ngo zabo, gusa ngo siko byagenze kuko bagiye kubona bakabona ibikorwa by’uruganda bitangiye nta kintu babwiwe.

Mu buhamya bw’abaturage bavuga ko babangamiwe bikomeye n’imirimo y’uruganda ngo kuko umukungugu uvamo wahuye n’uw’impeshyi bikaba bibatera indwara z’ubuhumekero n’inkorora, ndetse ngo urusaku rw’imashini zisatura amabuye rubamena umutwe bikabangamira cyane abana bato.

Imyaka na yo bagerageza kuhahinga ngo yicwa n’ivumbi.

Niyonzima Sammuel yagize ati “Uru ruganda rusatura amabuye ruratubangamiye cyane, urabona ko ruri mu ngo hagati, iyo bacanye imashini bakora ntiwavugana n’uwo muri kumwe ngo yumve, abagabo twe duhitamo guhunga urwo rusaku tugataha bafunze izo mashini.”

Akomeza agira ati “Imikungugu ubu duhora turwaye ibicurane n’inkorora abana bacu niko bahora, abato ntibaryama ku manywa, ni birebire turabangamiwe pe!”

Niyonzima avuga ko bari basezeranyijwe ko bazimurwa, nyuma uruganda rusoje bakagaruka.

Mukawera Alice na we yagize ati “Ubundi abayobora uru ruganda twasezeranye ko bazatwimura bakatujyana kure y’ibikorwa byabo kuko bari bazi neza ko bibangamye, ariko twagiye kubona tubona imodoka zimennye amabuye, imashini iyasatura itangira gukora nta kintu batubwiye.”

Ati “Nkatwe dufite abana bato ntiwamuganiriza ngo umukinishe yishime kuko ntiyakumva, ntibaryama, abanyeshuri ntibabasha gusubira mu masomo, urahinga imboga bugacya zuzuye ivumbi, mu biryo, mu mazi tunywa huzuyemo umukungugu, uretse ubuvugizi bwanyu abayobozi bakadutabara naho ubundi turarembye.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette avuga ko bazi ko uruganda rukora, ngo gusa bagiye gukurikirana iby’amasezerano bagiranye n’abaturage mbere yo gukora, abanze yubahirizwe nibiba ngombwa imirimo yarwo ibe ihagaze ikibazo cyabo kibanze gikemurwe.

Yagize ati “Uruganda turaruzi kuko rujya gukora natwe hari ibyo twaganiriye nk’amasezerano, birimo gukoresha amazi menshi mu gihe barimo gukora kugira ngo bigabanye umukungugu, harimo n’amasaha yo gutangira akazi no kugasoza kugira ngo urusaku rw’imashini rutabangamira abaturage.

Icyo tugiye gukora byihuse ni ugukurikirana iby’amasezerano yagiranye n’abaturage bibaye ngombwa n’imirimo yaba isubitswe ibyo bibazo bikabanza gukemurwa kuko iterambere ni ryiza n’abaturage barabikunda ariko ntiriberaho kubabangamira.”

Bigaragara ko uru ruganda rusatura amabuye ya konkaseri rukorera hagati mu ngo z’abaturage, aho hari ingo zubatse guhera muri metero 10 z’urwo ruganda kuzamura, ari naho bahera basaba kwimurwa by’igihe gito kugeza uruganda rusoje ibikorwa byarwo kuko mu gihe bagituranye na rwo bibangamira ubuzima bwabo.

Muri metero nke cyane uvuye kuri uru ruganda hatuye abaturage benshi

Nyirandikubwimana Janviere