Nyanza: Abanenga imitangire y’akazi bavuga ko hubatswe “ubwami bw’abahavuka”

*Mayor wa Nyanza ahakana ibyo bivugwa agasaba abakozi gukora aho kwirirwa bakora lisiti ati “byabyara amacakubiri”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buranyomoza abavuga ko umubare munini w’Abakozi b’aka karere ugizwe n’abahavuka gusa ibyo bagereranya no kubaka ubwami bw’abahakomoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza Kayitesi Nadine mu kiganiro n’abanyamakuru

Urutonde rw’amazina ya bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyanza rugaragaza ko abenshi baruriho ari abakomoka muri aka Karere.

Bamwe mu barukoze banahakora babwiye UMUSEKE ko abagera kuri 80% by’abakozi bose ari abavuka i Nyanza mu gihe 20% bahakora ari abaturuka  mu tundi Turere tw’Igihugu.

Bakavuga ko ari na byo byatumye mu minsi ishize hari bamwe  mu bakozi b’Akarere bafitanye amasano basanzwe bahakora byagaragaye ko bakoze ikizamini kandi batari ku rutonde cyangwa ngo bagere mu cyumba cyakorewemo ikizamini ndetse basangwa bafite amanota ya mbere.

Mu kiganiro  n’abanyamakuru Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yasobanuye ko kuva yatangira akazi, atazi aho buri mukozi w’Akarere akomoka usibye guhurira mu kazi gusa ndetse anemeza ko ikizamini gikorwa biciye mu ikoranabuhanga.

Ntazinda yanenze  abirirwa bavuga ayo magambo kuko akazi abo bose bahawe bakabonye babanje gupiganwa kandi batsinda ikizami.

Ati: “Utsinze ikizami ni we uhabwa akazi kandi ikizamini gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bityo abatsinze bagashyirwa mu myanya  batsindiye,  ikindi nta we ubanza kujonjora abakomoka hano mu karere kacu amahirwe aba afunguye kuri bose”.

Yavuze ko n’urutonde rwahawe Itangazamakuru, harimo amazina ya bamwe baruriho yabajije agasanga batanakomoka i Nyanza.

- Advertisement -

Cyakora abari kumwe na Mayor muri iki kiganiro bumvise ayo mazina bavuze  ko  abenshi ari abavuka i Nyanza ariko batazanywe cyangwa  ngo bahabwe imyanya n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Umwe mu bavuga ibyo ati “Abenshi yaje abasanga mu kazi, hari n’abagiye bashakana bahuriye mu kazi  bagasanzwemo si igitangaza kuba umugore  n’umugabo bakora ahantu hamwe bakaba bashakana”.

Ntazinda yagiriye inama abo bakozi ko batagombye gutinda kuri iki kibazo  cyo kubarura abakozi hashingiye mu gace bavukamo ahubwo ko bakwiriye gukora akazi bagamije gutanga umusaruro no kwesa imihigo Akarere gahiga kagamije gukura abaturage mu bibazo by’imibereho mibi.

Yababwiye ko guhora bakora lisiti z’abakozi naho bava ari amacakubira baba bashaka kuzana mu bakozi.

Abasesenguye ikibazo cy’ikimenyane mu Karere ka Nyanza ariko, ndetse giheruka kugaragara mu ipiganwa ry’akazi, bavuga ko Umukozi wa RAB wagize amanota  ya mbere umugore we asanzwe ari Notaire muri kariya Karere.

Agronome wari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Cyabakamyi wabonye amanota ya 2 mu kizami, we umugore  we ashinzwe Amakoperative mu Karere.

Mu gihe amahirwe aba afunguriye kuri bose, mu Karere ka Nyanza abakozi bagakoramo, abakoze urutonde bashaka kugaragaza ko “bubatse ubwami bw’abahavuka” bagiye bagaragaza buri wese n’umwanya arimo ndetse bavuga ko 80% by’Abanyamabanga Nshingabikorwa b’Utugari bavuka i Nyanza.

Nyanza: Utaragiye mu kizamini cy’akazi ni we wabonye amanota ya mbere – RIB hari abo ifunze

Ibiro by’Akarere ka Nyanza

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Nyanza.