Perezida Kagame yashyizeho Minisiteri Nshya, anasimbuza Minisitiri w’Ubucuruzi

Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisiteri nshya yitwa Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta, ndetse ashyiraho Minisitiri mushya w’Ubucuruzi n’Inganda, ari we Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome.

Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome ni we Minisitiri mushya w’Ubucuruzi n’Inganda

Dr Ngabitsinze yasimbuye Minisitiri Béata Uwamaliza Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda muri Werurwe, 2021.

Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisiteri nshya yitwa, Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta, anashyiraho Minisitiri wayo witwa Eric Rwigamba.

Dr Ildephonse Musafiri yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi akaba asimbuye Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome.

Undi wahawe umwanya ni Dr Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri ishinzwe Ishoramari rya Leta.

 

Dr Ngabitsinze ni nde?

Muri Werurwe 2020 nibwo Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wari Umudepite yinjiye muri Guverinoma mu mpinduka nshya zakozwe na Perezida Paul Kagame aho yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Yize ibijyanye n’uru rwego aho afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Milan mu Butaliyani.

- Advertisement -

Yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda aho yatangaga n’ubundi amasomo y’ubuhinzi.

Yanabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo gishinzwe kuzamura ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.

Béata Uwamaliza Habyarimana wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuva muri Werurwe, 2021

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW