Perezida Museveni yacyeje Joshua Cheptegei wakoze amateka mu kwiruka 10,000m

Uyu mugande yaciye agahigo mu kwiruka metero ibihumbi 10 mu marushanwa y’imikino ngororamubiri ku isi yabereye ahitwa Hawyard Field muri Eugene-Oregon muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Joshua Chiptegei na Jacob Kiplimo

Perezida Museveni usanzwe ashyigikira cyane abakinnyi ba Uganda byamushimishije cyane ashima Joshua Kiprui Cheptegei abinyujije kuri Twitter.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni yagize ati “Kongoi koromun werik’yu (Joshua Cheptegei) Wongeye guhesha ishema igihugu cyawe.”

Yashimiye kandi abandi Bagande bari mu irushanwa barimo Jacob Kiplimo na Stephen Kissa avuga ko gukorera hamwe aribyo byahaye intsinzi Uganda. Ati “Ndabashimiye cyane.”

Cheptegei yatwaye umudari wa zahabu mu mukino wanyuma w’isiganwa ryihuta aho yakoresheje iminota 27:27:43 muri 10,000m.

Umunya-Kenya Stanley Waithaka Mburu niwe waje ku mwanya wa kabiri yegukana umudari w’Ifeza aho yakoresheje ibihe bingana n’iminota 27:27:90.

Undi Mugande Jacob Kiplimo yakoresheje ibihe bingana n’iminota 27:27:93 maze ahabwa umudari w’Umuringa.

Iyi ni imidari ibiri ya mbere Uganda imaze kwegukana muri Shampiyona y’imikino ngororamubiri ku Isi ya 2022.

Muri iri siganwa Stephen Kissa wo muri Uganda yagabanyije umuvuduko hakiri kare ubwo yaharuriga inzira mwene wabo Cheptegei.

- Advertisement -

Cheptegei yatwaye kandi umudari wa Zahabu muri 10,000m muri shampiyona y’imikino ngororamubiri y’Isi ya 2019 yabereye i Doha muri Quatar.

Chepetegi n’umuntu wa kane gusa mu mateka umaze kwegukana ibi bikombe inshuro ebyiri.

Ni ku nshuro ya kabiri Cheptegei yegukana umudari wa zahabu mu gusiganwa metero ibihumbi 10 muri iri rushanwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW