Perezida wa Ferwafa yahuye na Perezida Salva Kiir Mayardit

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ni uruzinduko rwari rugamije kwifatanya na Perezida w’iki gihugu, Salva Kiir Mayardit, mu gutangiza imikino y’amashuri mu bato.

Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier ari kumwe na Perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir Mayardit

Ikindi uru ruzinduko rwari rugamije, ni ugutangiza irushanwa ryitwa African School Championship, aho muri iri rushanwa buri gihugu kizategura amarushanwa mu mashuri abanza.

Ishuri ryitwaye neza rizajya rihagararira Igihugu mu mikino ya Pan-Africa School Championship, izaba umwaka utaha.

Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier wagize amahirwe yo kugirana ibiganiro na Perezida Salva Kiir Mayardit, abicishije kuri Twitter, yavuze ko ari iby’agaciro kuri we.

Ati “Uyu munsi twishimiye kuba muri umwe mu batangije imikino y’amashuri Nyafurika muri Sudan y’Epfo mu 2022 i Juba. Intambwe ikomeye mu Iterambere ry’Umupira w’amaguru. Najyanye na Perezida wa CAF mu biganiro n’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Perezida wa Sudan y’Epfo.”

N’ubwo habayeho ibiganiro, ariko icyabivuyemo cyo ntikiramenyekana. Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe akomeje uruzinduko mu bihugu byo mu Akarere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati, CECAFA, aho avuye kuri Éthiopia yerekeza muri Uganda, akazakomereza i Burundi.

Habaye ibiganiro hagati ya Perezida Salva Kiir Mayardit, Dr Patrice Motsepe uyobora CAF na Nizeyimana uyobora Ferwafa

UMUSEKE.RW