Police FC yinjije batatu, yongerera amasezerano babiri

N’ubwo kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw’iyi kipe y’Igipolisi buratangaza ku bakinnyi bashya, ariko ikomeje kwinjiza abazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.

Sibomana Patrick ari mu bongerewe amasezerano muri Police FC

Abakinnyi batatu bashya iyi kipe yamaze kwibikaho, ni myugariro Hakizimana Amani bakuye muri Musanze FC, Rurangwa Mossi bakuye muri AS Kigali aba bombi basinye amasezerano y’imyaka ibiri na Mugiraneza Jean Baptiste wasinye amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo kuva muri KMC yo muri Tanzania.

Abakinnyi babiri iyi kipe yongereye amasezerano, ni Sibomana Patrick na Rutanga Eric bombi bongerewe amasezerano y’imyaka ibiri. Undi wongerewe amasezerano mu minsi ishize ni Sibomana Abouba wongerewe umwaka umwe.

Iyi kipe izatozwa na Mashami Vincent nk’umutoza mukuru, iravugwamo rutahizamu, Tuyisenge Jacques wayihozemo mbere y’uko ajya muri Gor Mahia yo muri Kenya.

Undi mukinnyi ushobora kongera amasezerano muri iyi kipe, ni Twezerimana Martin Fabrice ukina hagati mu kibuga. Undi uvugwamo ni umunyezamu Mvuyekure Emery nawe wayihozemo.

UMUSEKE wifuje kuvugana n’ubuyobozi bwa Police FC kuri aya makuru y’aba bakinnyi, ariko Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, CIP Obed yavuze ko akiri muri rwinshi atabasha kutuvugisha.

Rutanga Eric yongerewe amasezerano muri Police FC
Iradukunda Eric Radu ashobora kutazongererwa amasezerano
Usengimana Faustin nawe yerekeje muri Iraq
Hakizimana Muhadjiri yagiye gukina muri Aziya
Rurangwa Mossi ni umukinnyi mushya wa Police FC mu myaka ibiri iri imbere

UMUSEKE.RW