Ruhango: Imirimo yo kubaka gare igizweho igiye gutangira

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango  buvuga ko bwarangije kubona ibyangombwa byo kubaka gare, bugahamya ko noneho imirimo yo kuyubaka igiye gutangira.

Mayor wa Ruhango Habarurema Valens yavuze ko imirimo yo kubaka gare igiye gutangira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 29 Kamena 2022. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko kubaka gare bigiye gutangira,  kuko ibyangombwa  byabonetse.

Hashize imyaka 2 abikorera bibumbiye muri Ruhango Investment Campany ikuriwe na Ruhango Vision Campany, bakusanyije arenga miliyoni 60 kugira ngo bubake gare.

Cyakora bamwe mu bikorera bakavuga ko batangiye gucika intege ko umusanzu wabo batanze uzaribwa n’abashinzwe kuwucunga.

Umwe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Imigabane twatanze, badusabye ko tuyiha abaduhagarariye bakayicuruzamo ibikoresho by’ubwubatsi kugira ngo imirimo nitangira iyo migabane izabe yungutse.”

Akavuga ko iyo bagerageje kubaza aho ayo mafaranga ari nta gisubizo bahabwa.

Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Ruhango Twagiramutara Caliphan yabwiye UMUSEKE ko  basanze ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi bifitwe n’abacuruzi benshi mu Mujyi wa Ruhango.

Twagiramutara akavuga ko bahise bayashyira hamwe bayatanga nk’imigabane aho kuyashora mu bucuruzi.

Ati “Twakoze ikosa ryo kutabaha amakuru gusa turabizeza ko noneho imirimo yo kubaka gare igiye gutangira.”

- Advertisement -

Uyu Muyobozi w’abikorera yavuze ko hari na bamwe muri aba batarumva akamaro ko kwishyirahamwe, bahora bumva ko ibi batangiye bitazagerwaho ko ari inzozi.

Yavuze ko ashimira abatangiye kubyumva bagiye kongera imigabane  kuyo bamaze gutanga.

Mu kiganiro  Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwagiranye n’Itangazamakuru, Umuyobozi w’aka Karere Habarurema Valens avuga ko  icyaburaga kugira ngo gare yubakwe, atari amafaranga  ahubwo ko kuba imirimo yaratinze byatewe no kuba icyangombwa cya gare cyari cyanditse ku Karere.

Habarurema yavuze ko ubu barangije kugihindurira inyito kikaba cyarasohotse cyanditse kuri Kampani y’abikorera yitwa Ruhango Vision Campany.

Uyu Muyobozi avuga ko imigabane abikorera bari bumvikanyeho ko igomba kuzamuka ikava ku bihumbi 100 ikagera kuri miliyoni kuri buri wese,  bongeye kuyimanura ihera kuri ibyo bihumbi 100 nkuko byari bimeze mbere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko gare izuzura itwaye miliyari 1 na miliyoni 200 by’amafaranga y’uRwanda.
Mu mezi 2 ashize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney n’abandi bayobozi bashyize ibuye ry’ifatizo muri gare
Kugeza ubu imicanga n’amabuye birunze hasi imirimo ntabwo iratangira.
MUHIZI ELISÉE /  UMUSEKE.RW mu Ruhango