Rusizi: Abarema isoko rya Gatsiro bajya kwiherera mu bigunda cyangwa mu ngo z’abaturage

Bamwe mu barema isoko rya Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, barataka kuba bamaze igihe iri soko nta bwiherero rigira, bikaba biteza umwanda abarituriye n’abarikoreramo ahanini bitewe n’abiherera mu bigunda.

Abarema iri soko hari ubwo bajya kwiherera mu bigunda cyangwa mu ngo z’abaturage

Baganira n’Umunyamakuru wa Radio/TV 10, bavuze ko bamaze imyaka myinshi  basaba guhabwa ubwiherero none abaturage bahisemo kujya bajya mu bigunda ndetse no mu mirima y’abaturage.

Umwe yagize ati “Mu ishyamba rya Padiri niho tujya. Twabuze umuntu watuvugira, twebwe turavuga bigahera iyo, bacukuye ibyobo ntibitinze ahubwo tuzanabigwamo.”

Undi na we yagize ati “Imbogamizi nyine ni uko tujya mu murima w’abaturage bakanatwirukana.”

Aba baturage kandi bavuga ko hari bamwe batangiye kurwara indwara ziva ku mwanda bityo ko bahabwa ubwiherero vuba.

Umwe ati “Bidutera indwara, inzoka twaranduye reka sinakubwira.”

Undi na we ati “Biratubangamira, ushobora kugerayo ukahandurira n’uburwayi utari wahajyanye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Niyibizi Jean de Dieu, yavuze ko iki kibazo basanzwe bakizi ndetse ko kiri gushakirwa igisubizo.

Yagize ati “Ku kijyanye n’ubwiherero, iki kibazo turakizi kandi ubu bwarubatswe, hasigaye guhomwa kandi nabyo bizakorwa mu muganda uteganyijwe kuwa gatatu w’iki cyumweru.”

- Advertisement -

Iri soko rya Gatsiro, rirema kabiri mu cyumweru aho ryitabirwa n’abaturutse  mu Mirenge ya Nkanka, Gihundwe, Giheke ,Nkombo na Kamembe.

Tuyishimire Raymond/UMUSEKE.RW