Rutsiro: Abantu batamenyekanye biraye mu rutoki rw’ushinzwe umutekano barambika hasi

Abagizi ba nabi bataramenyekana, biraye mu rutoki  rw’ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Rutambi, mu  Kagali ka Kabuhenje, mu Murenge wa Kivumu ,mu Karere ka Rutsiro, bashyira hasi insina zigera kuri 59, ubuyobozi bwatangaje ko hakekwa abashumba  bari bafitiye urwango n’uwo muturage.

Abatemye insi ngo bashobora kuba ari abihoreraga ku muyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu

Amakuru avuga ko  ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 14 Nyakanga 2022, ariko amakuru nyiri gutemerwa insina ayamenya mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo kuri uyu wa 15 Nyakanga, 2022.

Musafiri Athanase watemewe insina aganira n’UMUSEKE, yavuze ko yabyutse mu gitondo, asanga ibitoki bye byatemwe, akemeza ko ari ubugome yagiriwe.

Yagize ati “Urutoki barutemye, mbimenye mu gitondo saa kumi n’ebyiri, hatemwe ibitoki bigera kuri 59. Ni ubugome bakoze, bafashe ibitoki byose baratema.”

Uyu muturage avuga ko mu nsina 59 batemye, 20 zariho uibitoki agasaba ko ubuyobozi bwamufasha kuko byari bitunze umuryango we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Munyamahoro Patrick yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu hataramenyekana intandaro y’ubwo bugizi bw nabi gusa hakekwa kwihimura kw’abashumba.

Yagize  ati “Amakuru nayamenye, ni umuntu ushinzwe umutekano, ntabwo turamenya neza ababitemye ariko hari abakekwa b’abashumba, bashobora kuba bafashe imitumba bakajya kuyigaburira inka zabo ziri hafi aho.”

Uyu muyobozi yavuze ko bamaze gufata umuntu umwe mu bakekwa undi akaba yacitse..

Ati “Ejo bononnye ibisheke by’abaturage, Mutekano ajya mu kibazo, babaca Frw 50,000 y’ubwishyu bw’ibyo bisheke bariye, bakaba bavuga ko izo nsina babikoze mu rwego rwo  kwihimura, kuri mutekano wabacishije amafaranga.”

- Advertisement -

Yavuze kandi  ko hagiye gukazwa umutekno mu rwego rwo gukumira ibyaha .

Yagize ati “Ingamba zo ni ugukaza umutekano, ni  ugukomeza gukumira ibintu by’inzangano.”

Yongeyeho kandi ko uzahamwa n’icyaha azishyura n’urutoki rwangijwe kandi mu gihe hatagira uhamwa n’icyo cyaha, hazabaho gushumbusha umuturage.

Insina zatemwe zigera kuri 50

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW