Nyuma yo guhabwa akazi nk’umutoza mukuru, Mashami Vincent yifuje kuzakorana na bamwe mu bo bahoranye ubwo yari umutoza mukuru mu Amavubi.
Aba batoza bane bose bagiye gukorana hagamijwe gushaka igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda [icya shampiyona n’icy’Amahoro].
Serge Mwambari wasimbuye Hategekimana Corneille muri Police FC, ni umwe mu beza mu bijyanye no kongerera imbaraga abakinnyi [fitness trainer], cyane ko asanzwe ari we ukora ako kazi mu Amavubi.



UMUSEKE.RW