Uko byagendekeye Umugore wabyawe n’Umubiligi akamuhisha Nyina w’Umunyarwandakazi na n’ubu

Umugore ufite umubyeyi umwe w’Umubiligi n’undi w’Umunyarwandakazi yitabaje Ijwi ry’Amerika ngo amenye inkomoko ye yuzuye mu Rwanda, se ngo yagiye amuhisha umubyeyi we anahimba ibyangombwa bye by’amavuko.

Madame Eveline Helene Schmidt avuga ko Se yakoze ibishoboka amutandukanya na Nyina ku buryo atigeze amumenya

Madame Eveline Helene Schmidt, yabwiye VOA ko yavuye mu Rwanda mu gihe cy’ubukoloni akaba atarigeze amenya umubyeyi we (Nyina).

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana, mu kiganiro Agasaro Kaburaga yavuze ko adashaka gupfa atamenye abo mu muryango we.

Yagize ati “Data yitwaga Pierre Schmidt akaba yari umukozi wa Teritwari ya Rwanda-Urundi, mu mwaka wa 1961. Ikibabaje data ntiyigeze ashaka kumbwira izina rya Mama.”

Madame Eveline avuga ko afite icyemezo cy’amavuko cyatangiwe i Nyanza, kivuga ko Nyina yitwaga Merisiyana Mukamurera, ariko agakeka ko Se yagihimbye.

Ati “Hari umugabo witwaga Theodomir Rwabyumba wakoranaga na Data wambwiye ko Mama yakomokaga i Byumba mu Majyaruguru y’u Rwanda sinabikurikiranye ariko ubu ndifuza kubikurikirana, ndashaka kumenya Mama, no kumenya ukuri mu nzira zose.”

Kera abana babyawe n’Abazungu b’Abakoloni b’Ababiligi babaga bateye inda Abanyarwandakazi, Leta y’Ububiligi ntiyabemeraga, ndetse byafatwaga nk’ikizira, Madame Helene Schmidt avuga ko atabaye i Save (Gisagara) mu kigo cy’imfubyi, ahubwo ngo Se yamushyize mu kigo cy’Abihayimana muri Congo, ahitwa Lubero kugira ngo amutandukanye na Nyina.

Uyu mugore ageze mu Bubiligi nabwo yashyizwe mu kigo cy’imfubyi niho yakurikiye.

Ati “Ndashaka Mama, nzi ko yashakanye n’undi mugabo witwa Faustin Karangwa, nzi ko yabyaye abandi bana babiri bashobora kuba bari i Dar es Salaam (Tanzania), ndifuza kubona Mama n’umuryango wange, mumbabarire mumfashe sinifuza gupfa ntabonye umuryango wange.”

- Advertisement -

Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana yamuhaye icyizere ko ashobora kuzabona umubyeyi we.

IVOMO: VOA

UMUSEKE.RW