Umuganga ushinjwa gusambanya no kwica umukobwa wari ufite imyaka 17 yakatiwe

Musanze: Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 umuganga witwa Maniriho Jean de Dieu uregwa n’Ubushinjacyaha ibyaha birimo gusambanya umwana, gukuriramo undi inda no kwica yakoreye Iradukunda Emerence wari ufite imyaka 17.

Umurambo wa Emerance Iradukunda wabonetse mu Ugushyingo 2020 (Archives)

Isomwa ry’urubanza rwabayeye kuri uyu wa 28 Nyakanga, 2022, ryitabiriwe n’abo mu muryango w’uregwa ndetse n’abo ku ruhande rw’umuryango wa nyakwigendera Iradukunda ndetse n’abandi bari baje kumva imikirize y’urubanza rumaze igihe kirenga imyaka ibiri ruburanishwa.

Urukiko rwahamije Muganga Maniriho icyaha cyo gusambanya umwana yakoreye Iradukunda rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25.

Ku cyaha cyo gukuriramo undi inda, Urukiko rwanzuye ko kitamuhama kuko ngo nta kimenyetso simusiga cyagaragajwe kigaragaza ko Iradukunda yari afite inda.

Mu buhamya bwatanzwe na muganga wakoze isuzuma ry’umurambo, yemeje ko Iradukunda nta nda yari afite kuko ngo uturemangingo ndangasano, ADN, twafashwe mu maraso yo muri nyababyeyi ya Iradukunda basanze duhura neza n’utwo mu maraso ye bikemeza ko nta nda yari afite.

Ku cyaha cyo kwica Iradukunda Emerence, Urukiko rwemeje ko kidahama Muganga Maniriho kuko Ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ibimenyetso bifatika ahubwo mu buhamya bwatanzwe na Muganga wasuzumye Umurambo wa Iradukunda yavuze ko muri ADN z’amaraso yasanzwe ku mukeka wo kwa Maniriho ubwo hakorwaga iperereza, basanze inyinshi ari iza Maniriho n’izindi nke za Iradukunda zashidikanywagaho ku buryo zitafatirwaho umwanzuro ko ari amaraso ye koko, ari naho Urukiko rwahereyeho rumuhanaguraho iki cyaha.

Mu iburanisha mu muzi ku wa 8 Werurwe 2022, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze Ubushinjacyaha bwari bwasabiye igifungo cya burundu Maniriho Jean de Dieu uregwa kwica, gusambanya no gushaka gukuriramo inda Iradukunda Emerence wari ufite imyaka 17.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko icyaha cyo gusambanya Iradukunda cyakozwe na Maniriho, mu ibazwa yakorewe n’Ubugenzacyaha we ubwe nk’umutangabuhamya uregwa yakiyemereye.

Ku bijyanye n’icyaha cyo kugerageza gukuriramo Iradukunda inda ngo yari yamuteye, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iki cyaha na cyo yacyiyemereye mu Bugenzacyaha, ndetse anasobanura uburyo yabikozemo burimo kuba yarahaye Iradukunda amafaranga inshuro ebyiri ngo ajye gukuramo inda yari yamuteye.

- Advertisement -

Ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, Muganga Maniriho yasobanuye ko yabikoze mu gusibanganya ibimenyetso byo gusambanya umwana kuko bigize icyaha, ndetse ngo yirindaga ko yazagirana ibibazo n’umukunzi we biteguraga kubana atinya ko ubukwe bwapfa.

Ku cyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibimenyetso bishinja Maniriho ngo kuko akimara gufatwa ababishinzwe bagiye gusaka iwe bahasanga umugozi usa neza n’uwari uziritse ku maguru, amaboko no mu ijosi ry’umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga mu murina w’ibishyimbo by’umuturage ku wa 02 Ugushyingo, 2020.

Emerence Iradukunda yishwe afite imyaka 17 y’amavuko (Archives)

Muri uko gusaka Maniriho, ngo iwe habonetse umukeka uriho amaraso atabashije gusobanura iby’inkomoko yayo ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, ndetse ngo habonetse inyundo bikekwa ko na yo yayifashishije mu kwica Iradukunda.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iperereza n’ipimwa byakorewe muri Rwanda Forensic Laboratory byagaragaje ko amaraso yagaragaye ku mukeka yapimwe bagasanga amwe afitanye isano n’aya nyakwigendera Iradukunda andi afitanye isano n’aya Maniriho.

Ibi byose ntabwo byahawe agaciro kuko mu iburana byabaye gombwa ko hahamagazwa Muganga wakoze ibizamini by’umurambo wa Iradukunda kugira ngo asobanurire neza urukiko ibyari biri mu nyandiko ariho urukiko rwahereye rufata umwanzuro kuri uru rubanza.

Maniriho yatawe muri yombi ku wa 9 Ugushyingo, 2020 akekwaho ibyaha byo gusambanya umwana, ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gukuriramo undi inda n’icyaha cyo kwica byakorewe Iradukunda Emerence w’imyaka 17, akaba yahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Maniriho uregwa kwica Iradukunda mbere yarabyemeye mu Bugenzacyaha, nyuma mu Rukiko arabihakana (Archives)

Nyirandikubwimana Janviere