Umunyarwandakazi Sandra Teta yakubitiwe muri Uganda

Sandra Teta uba muri Uganda nk’umugore w’umuhanzi Weasel Manizo wo muri Goodlyfe  amafoto agaragaza ko yakubiswe bikomeye isura ye ikabyimba, bamwe bemeza ko ari iyi nshuti ye yamukubise kubera amakimbirane yo mu ngo.

Sandra Teta bigaragara ko yakubiswe bikomeye n’abo yita ko bamuteye avuye ku kazi nijoro

Inkuru yabaye kimomo ubwo kuri Fecebook, account yitwa Witness Uganda 001 yasohoraga ubutumwa butabaza.

Bugira buti “Amakimbirane yo mu ngo. Umuhanzi wo muri Uganda WEASEL yahinduye umugore babyaranye agafuka gaterwa ingumi.

Ubutumwa bukomeza buvuga ko Umuhanzi Weasel utari mu bihe byiza (wazimye) ndetse n’itsinda rye Goodlyfe ritagikora, ashinja gukubita umugore we SANDRA TETA igihe cyose yasinze.

Buriya butumwa buvuga ko mu gutondo kuri uyu wa Kane, uriya muhanzi Weasel yafashe abana babiri afitanye na Sandra akabashyira ku kabari kitwa Nomads bar- Ggaba, ashinja Sandra kutubahiriza inshingano z’umubyeyi, ahubwo akarara amajoro mu tubari.

Igiteye urujijo ku byo Sandra avuga ni ukuba abantu babonye Weasel ajyana abana be ku kabari ndetse akahabasiga

Inkuru yabaye kimomo…

Ibindi bitangazamakuru muri Uganda byahise byandika amakuru menshi ku ikubitwa rya Sandra Teta, bivuga ko igihe cyose Weasel yasomye ku biyobyabwenge yadukira umugore we Teta (babana batarasezeranye) akamukubita.

Nk’urubuga Showbiz Ug kuri Facebook rwatangaje ko mu cyumweru gishize Weasel yakubise Teta kugera ubwo atakaje ubwenge.

Ndetse ko n’uyu munsi yamukubise

- Advertisement -

Uru rubuga ruvuga ko Weasel ashinja Sandra gutaha igicuku kubera akazi akora mu kabari.

Sandra Teta we ngo avuga ko Weasel atakita ku nshingano z’urugo ko ndetse nta kintu na kimwe agihaha kuko ngo avuga ko yakennye.

Ibyo ngo bituma Teta akora ibishoboka akarara amajoro ngo abone imibereho no kwita ku muryango.

Abantu bumiwe babonye Weasel asize abana ku gipangu cy’akabari Sandra Teta akoramo

 

Sandra Teta yaba adashaka kumena ibanga ry’urugo?

Mu butumwa buri ku mbuga nkoranyambaga bwagaragaye Sandra Teta avuga ku mafoto yakwirakwiye agaragaza ko yakubiswe, yemeje ko ari byo, gusa impamvu yakubiswe itandukanye n’ivugwa mu bitangazamakuru.

Ati “Ku mafoto mwabonye ku mbuga nkoranyambaga, ku wa Gatanu nijoro ndi mu nzira mva ku kazi nahuye n’abantu baransagararira bantwara telefoni, isakoshi ndetse n’amafaranga miliyoni 1.3. Maze icyumweru nivuza ndimo koroherwa.”

Teta yamenyekanye mu myaka ya 2015 mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda, ndetse azwi muri Uganda nk’umukunzi w’umwe mu bahanzi baho bakomeye, Weasel Manizo wo muri Goodlyfe no mu bitaramo bitandukanye muri Uganda.

UMUSEKE.RW