Urubyiruko rwa RPF Inkotanyi rwiyemeje kurinda ibyagezweho no kuvuga amateka nyayo ya Jenoside

Musanze: Kuri uyu wa 01 Nyakanga 2022 urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi bo mu Karere ka Musanze, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’ingoro ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Urubyiruko rwo muri RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze rwasuye Ingoro y’amateka yo kubohora igihugu basobanurirwa amateka

Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside n’uko yahagaritswe n’ingabo za RPF Inkotanyi, biyemeza kuba abarinzi bo gusigasira ibyagezweho banahanga ibishya.

Ni urubyiruko rugera kuri 65 rwari ruhagarariye abandi mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, aho babanje guhabwa amahuhurwa mu irererero ry’umuryango wa RPF Inkotanyi bagishwa banasobanurirwa icyatumye RPF ibaho, ibijyanye n’amateka yayo mu kubohora Igihugu, bigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aba bakaba barahize abandi ku isuzuma bakoze muri aya masomo bahawe.

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko ibyo bize ku ngengamitekerereze y’Umuryango wa RPF Inkotanyi n’intego zayo, babihuje n’amateka bigiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ayo bigiye mu nzu ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, bikabaha imbaraga n’umukoro wo kurushaho gusigasira ibyagezweho no guhanga ibishya bagamije kugira u Rwanda rwiza kurusha urwo babona ubu.

Niyitegeka Florent waturutse mu Murenge wa Muhoza yagize ati “Mbere ya byose turashima cyane Perezida Kagame ku bushake, ubwitange, umurava byamuranze mu kuyobora urugamba rwo kubohora Igihugu cyari cyabaye amatongo uyu munsi kikaba gitemba itoto kandi bivuye mu mbaraga z’urubyiruko.”

Yavuze ko amateka bahigiye ari umusanzu wo gushyira hamwe, mu kubaka u Rwanda.

Jolie Charite Nyirahabimana waturutse mu Murenge wa Musanze na we yagize ati “Amateka twigiye aha ni intwaro izadufasha ku rugamba rw’iterambere turiho, tugakorana kugira ngo tugere ku iterambere twifuza, tugiye gukomeza kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewwe Abatutsi.”

Chairman w’umuryango wa RPF Inkotanyi akaba n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, yasabye urubyiruko kugeza u Rwanda ku yindi ntumbero yo kubaka igihugu gifite aho gihagaze ku ruhando mpuzamahanga, no kumva ko ejo hazaza h’u Rwanda ari ahabo.

Yagize ati “Iki gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ingoro ibumbatuye amateka yo guhagarika Jenoside, bigamije kubumvisha uruhare rwa RPF Inkotanyi kugira ngo Igihugu kibe kigeze aha, kuko byasabye ubutwari n’ubwitange bidasanzwe kandi bikozwe n’urubyiruko nkabo, bitume bumva ko ejo haza ari ahabo.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Nk’uko intumbero za RPF harimo no kurwana urugamba rw’iterambere, na bo tubasaba kurwana uru rugamba bubaka Igihugu gifite aho gihagaze heza ku ruhando mpuzamahanga, ni bo dutegerejeho iyi ntambwe bubaka u Rwanda twifuza bagendeye kuri aya mateka.”

Urubyiruko rw’Abanyamuryango rwakoze uru rugendoshuri ni 65, bari mu cyiciro cy’abagera kuri 750 bari guhabwa amasomo y’Irerero.

Urubyiruko rwo muri RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze rwunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Gisozi

Nyirandikubwimana Janviere