Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro barishimira urwego bamaze kugeraho

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bavuga ko uko imyaka igenda isimburana bugenda butera imbere haba mu bucukuzi bwayo, mu bucuruzi ndetse no mu buryo bwo kuyongerera agaciro.

Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bishimira iterambere bamaze kugeraho

Abakora ako kazi bavuga ko mu myaka yashize batari bazi neza uburyo bwo kuyacukura n’aho bakura ibikoresho byo muri ubu bucukuzi.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na UMUSEKE, Dushimimana Narcisse, umuyobozi w’ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko n’ubugenzuzi bw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Kigo gishizwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) yavuzeko n’ubwo hakiri imbogamizi ubu bucukuzi buri gutera imbere.

Mu mbogamizi bagihura nazo harimo kutagira ibiciro bihoraho ku masoko kuko bihindagurika.

Yagize ati“Twavuga ko ubu bwifashe neza icyakora bugenda buzamo ibibazo cyane cyane ibijyanye n’ibiciro bigenda bihindagurika , uko imyaka yicuma bigenda biba byiza, ibijyanye nuko bukorwa n’abagenda babwitabira bihagaze neza.”

Uyu muyobozi avuga ko mu rwego rw’ubushakashatsi Leta yashyizemo imbaraga mu gukora ubushakashatsi bw’ibanze nubwo hataramenyekana ingano n’ubwoko bw’amabuye ari mu bice bitandukanye mu gihugu hose.

Ati” abantu benshi barabyitabiriye abari mu bushakashatsi n’ubucukuzi tubona umubare ugenda uzamuka n’umubare munini w’abari mu bucuruzi bwayo n’abayongera agaciro.”

Yagiriye inama abakora ubu bucukuzi mu buryo butemewe kuko bifite amategeko abigenga abasaba kunyura mu nzira zemewe bakabisabira uruhushya.

Ati “Ubutumwa naha umuntu wese wifuza kubikora yabanza kubisabira uruhushya kubikora nta ruhushya ni icyaha giteganywa n’amategeko gihanirwa ”.

- Advertisement -

Iri terambere rijyana no kuba mu Rwanda hari uruganda rushongesha Gasegereti n’urutunganya Zahabu ,ni mugihe muri Kaminuza y’uRwanda hari ishuri ryigisha ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’irindi shuri ritangiye vuba naryo ryigisha ibijyanye n’ubu bucukuzi.

Mu Rwanda ahiganje ibikorwa by’ubucukuzi cyane ni mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Kamonyi na Muhanga mu Mirenge y’aka Karere umwe muriyo niwo utabonekamo amabuye y’agaciro ariko nawo ubonekamo ibumba ryiza mu gihugu,

Mu Ntara y’amajyaruguru ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwiganje mu Turere twa Gakenke na Rulindo,mu ntara y’iburengerazuba harimo uturere twa Rutsiro, Ngororero habonekamo zahabu na Nyamasheke.

Mu Ntara y’Iburasirazuba amabuye y’agaciro aboneka cyane mu Turere twa Rwamagana ,kayonza na Gatsibo.

Amwe mu mabuye y’agaciro atandukanye aboneka hano mu Rwanda arimo ayo abantu basanzwe bazi nka Koruta,Gasegereti,Wolfram, Zahabu, n’amabuye y’amabengeza y’imitako.

Mu Rwanda haboneka n’amabuye ya Zahabu

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW