Abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda bashinze ishyirahamwe ribahuza

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abayobozi ba Urban Journalists Association, Perezida Alain Bertain (hagati), Ndekezi Johnson Kaya Visi Perezida wa mbere (

Abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda biganjemo abo mu kiragano gishya, ku Cyumweru tariki 07 Kanama 2022 bashinze ishyirahamwe banahita batora abagize komite nyobozi y’iri shyirahamwe.

Perezida wa UJA Alain Bertain (hagati), Ndekezi Johnson Kaya Visi Perezida wa mbere (iburyo) na Mukama Ntwali visi Perezida wa kabiri

Ni Ishyirahamwe ryashinzwe mu nama yahuje abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda, yabereye i Kigali, biyemeza impinduka mu itangazamakuru ry’imyidagaduro rivugwamo kudahuza bya hato na hato.

Hagiye hatungwa urutoki bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro barambye muri uyu mwuga basuzugura bagenzi babo by’umwihariko abo mu kiragano gishya (New Generation).

Abari muri iyo nama basesenguye ibibazo bahura nabyo, biyemeza gushyira hamwe mu rwego rwo guteza imbere umwuga w’itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda.

Ni Ishyirahamwe rigamije guhuza abanyamakuru b’imyidagaduro, gukora imishinga ibyarira inyungu abanyamakuru bagize ishyirahamwe no guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda.

Iri shyirahamwe rigamije kuzamura ubushobozi bw’umunyamakuru w’imyidagaduro nta kuvangura Intara cyangwa Umujyi wa Kigali. Harebwa ko uwifuza kuba umunyamuryango yujuje ibisabwa.

Muri iyo nama hatowe ubuyobozi buzafasha gushyiraho amategeko azagenga iri shyirahamwe, gushaka ibyangombwa no gukora imirimo ibyara inyungu.

Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bugizwe n’abantu basanzwe ari abanyamakuru mu bijyanye n’imyidagaduro.

Nsabimana Alain Bertain usanzwe ari Umunyamakuru Wigenga ( Freelancer Journalist) niwe watowe nka Perezida wa UJA naho NDEKEZI Johnson Kaya ukorera UMUSEKE aba Visi Perezida wa mbere mu gihe Mukama Ntwali ukorera FINE Fm yabaye Visi Perezida wa kabiri.

- Advertisement -

Gihozo Teta ukorera Imanzi Radio yabaye Umubitsi, Emmanuel Twahirwa atorerwa kuba Umwanditsi mu gihe  Danny Rurema ukorera The Choice Live yatorewe kuba Umuvugizi wa Urban Journalists Association.

Hatowe kandi abajyanama batatu barimo Leonard Cabrita ukorera Radio Imanzi, Amos Harry ukorera Flash Fm/TV na Mc Cadman ukorera Fine Fm. uyu Mc Cadman niwe wazanye igitekerezo cyo guhuza imbaraga.

Abagenzuzi ba Urban Journalists Association ni Niyonkuru Salus uzwi nka Salunix kuri Flash Fm/Tv na Cebon Legson wo kuri Yongwe Tv.

Komite yatowe izamara igihe kingana n’umwaka umwe mu gihe buri mezi atatu hazajya haba Inteko rusange.

Perezida w’iri shyirahamwe yijeje abamugiriye ikizere ko azaharanira ko urwego rw’itangazamakuru ry’imyidagaduro rirushaho kungukira abarikora mu gihugu hose.

Yagize ati ” Ndizera ko abanyamakuru b’imyidagaduro tuzagera kuri byinshi kandi dufatanyije hari ibizahinduka.”

Yanavuze kandi ko komite ayoboye izaharanira ko isura y’uyu mwuga irushaho kuba nziza kandi abagize ishyirahamwe bazungukira mu bikorwa by’iterambere bazakora.

Biyemeje kandi gukora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye, ubusabane mu mikino itandukanye n’ibindi bikorwa birimo gutegura ibitaramo no gufasha impano nshya mu ruganda rw’imyidagaduro.

Alain Bertain Nsabimana Perezida wa UJA avuga ko bashyize imbere urukundo, ubufatanye no gufasha mu iterambere ry’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda
NDEKEZI Johnson Kaya ukorera UMUSEKE yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere wa UJA yizeza gushyira imbaraga mu kumenyekanisha impano nshya
Ntwali Mukama uzwi mu itangazamakuru mu Rwanda niwe Visi Perezida wa kabiri wa UJA
Gihozo Teta ukorera Radio Imanzi niwe mubitsi wa Uraban Jornalists Association
Abanyamakuru bakora imyidagaduro biyemeje gukora kinyamwuga, gushyira hamwe no guharanira iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda
Uncle K, Isma Papi na Joby Joshua bakorera Imanzi Radio ni bamwe mu banyamuryango b’Imena ba UJA
Etienne Mbarubukeye uzwi nka Peacemaker ukorera Isibo ni umwe mu banyamuryango ba UJA
Vainquer Mahoro ukorera RBA ishami rya Musanze avuga ko UJA izahindura byinshi mu myidagaduro yo mu Rwanda
Kwizera Jean de Dieu umunyamakuru wa Inyarwanda mu Ntara y’Iburengerazuba ari mu bagize Urban Journalists Association
Danny Rurema umuvugizi wa Urban Journalist Association, asanzwe ari umunyamakuru wa The Choice Live

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW