Ni umukino wabereye mu mvura nyinshi kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022.
Uyu mukino wari ugamije kubungabunga ubucuti hagati y’impande zombi nk’abakora akazi gafite uburyo kabahuza.
Abasifuzi basanzwe bazwi mu cyiciro cya Mbere bagaragaye muri uyu mukino wanitabiriwe na bamwe mu bakunzi b’amakipe atandukanye akina mu cyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Iminota 45 y’igice cya Mbere yarangiye nta kipe ibonye izamu ry’indi ariko abasifuzi ari bo bahusha cyane kurusha abatoza.
Igice cya Kabiri abasifuzi bagiye bakora impinduka zitandukanye, bamwe mu bakuze barimo Hakizimana Louis n’abandi, baha umwanya abakiri bato basabwaga gushaka intsinzi.
Ni umukino warangiye uruhande rw’abasifuzi rutsinze abatoza igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshimiyimana Remy Victory usifura mu Cyiciro cya Kabiri.
Bamwe mu basifuzi bakinnye harimo Hakizimana Louis, Twagirumukiza Abdoulkarim, Rulisa Patience, Mugabo Eric, Mulindangabo Moise, Ugirashebuja Ibrahim, Is’haq n’abandi biganjemo abasifura mu Cyiciro cya Kabiri no mu bagore mu byiciro byombi.
Ku ruhande rw’abatoza harimo Banamwana Camarade, Lomami Marcel, Rwibutso Claver, Nshimiyimana Rafiki, Nonde Muhamed, Bizimana Didier n’abandi biganjemo abo mu cyiciro cya Kabiri kuko bamwe mu batoza bafite uburambe ntabwo baje.
Nyuma y’umukino habayeho kwiyakirira hamwe mu rwego rwo kubungabunga ubucuti hagati y’impande zombi.
- Advertisement -
Hakizimana Louis ushinzwe ibikorwa bihuza abasifuzi [Social] yabwiye UMUSEKE ko bishimiye uyu mukino kandi bigaragaza ko uretse guhurira mu kazi, abasifuzi n’abatoza nta kibazo bakwiye kugirana.
Yongeyeho ko mbere y’itangira rya shampiyona, haba hakwiye kubaho ibikorwa nk’ibi bihuza abafite aho bahuriye n’akazi ko mu kibuga kugira ngo habeho kwisuzuma mbere y’itangira rya shampiyona.
Mulindangabo Moise usifura mu Cyiciro cya Mbere, yavuze ko uyu mukino ushimangira ko nta kibazo abasifuzi n’abatoza bagirana ko ahubwo basanzwe ari abavandimwe bahurira mu kibuga.
Iyo shampiyona iri gukinwa, kenshi abasifuzi baba bameze nk’abahanganye n’abasifuzi bitewe no kutishimira ibyemezo bimwe bifatirwa mu mukino ariko nta wundi mutima uba uhari.
UMUSEKE.RW