AMAFOTO: Abarimo Knowless bakoreye Bridal Shower Clarisse Uwimana

Umunyamakuru wa B&B Umwezi, Uwimana Clarisse yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi n’abarimo umuhanzi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless.

Knowless ari mu bakoreye Bridal Shower Clarisse

Nyuma yo gutangaza amatariki y’ubukwe bwe n’umugabo we, Uwimana Clarisse yasezeweho na bagenzi be barimo inkumi n’abagore bubatse.

Mu birori byo kumusezeraho bizwi nka “Bridal Shower”, uyu munyamakuru ukunzwe na benshi mu Rwanda, yari ashagawe n’inshuti ze zirimo n’umuhanzi Butera Knowless usanzwe ari inshuti ye.

Tariki 18 Kanama 2022, uyu munyamakuru na Kwizera Bertrand Festus, basezeranye imbere y’amategeko ko biyemeje kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko.

Biteganyijwe ko ubukwe bw’aba bombi buzaba tariki 3 Nzeri 2022 nk’uko bigaragara mu butumire basangije inshuti zabo.

Clarisse yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.

Inkumi zaje kumusezeraho mu birori bibereye ijisho
Ururabo rwari ku rundi rwego
Uwimana Clarisse yari yambaye ikanzu nziza

UMUSEKE.RW