AMAFOTO: Kiyovu yatangije amarushanwa y’abakiri bato

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu bufatanye bwa Kiyovu Sports na Lawyers Of Hope Rwanda, hatangijwe amarushanwa y’umupira w’amaguru mu bana bari mu kigero cyo guhera ku myaka 12.

Bamwe mu babyeyi bari baje gushyigikira abana babo

Mu mezi make ashize, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwatangiye gushora imari mu bakiri bato bashobora kuzavamo abakinnyi bakomeye bazahagararira neza u Rwanda mu mahanga.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Kiyovu Sports ku bufatanye na Lawyers Of Hope Rwanda, yateguye irushanwa ry’umupira w’amaguru ryahurijehamwe urubyiruko rugera ku 1000 rwaturutse mu Turere 3 tugize Umujyi wa Kigali ahari amarerero yigisha umupira w’amaguru.

Ikipe ya Kiyovu Sports yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru [DG] wayo, Ngiruwonsanga Emile.

Uyu muhango witabiriwe n’ababyeyi b’aba bana, wabereye mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo.

Amakipe agomba gukina iri rushanwa ryateguwe na Kiyovu Sports, agera ku icumi guhera mu byiciro Bitatu [U12, U15, U17 na U20].

Insanganyamatsiko y’irushanwa ni “Twirinde Ubuzererezi n’Ibiyobyabwenge mu biruhuko, twumvira ababyeyi.”

Aya marushanwa yitabiriwe n’urubyiruko rujya kugera ku 1000, azasozwa ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.

Abana bari bitabiriye aya marushanwa
Amakipe atandukanye yakinnye
Abana bisanzuye barakina karahava
Ingoma zavugijwe ngo abana babone ko bashyigikiwe

UMUSEKE.RW

- Advertisement -