AMAFOTO: Sugira yatangiye imyitozo mu ikipe ye nshya

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Sugira Ernest yatamgiye akazi mu ikipe ye nshya ya A; Wadga yo muri Syria.

Sugira yatangiye kumenyera

Ni nyuma yo gusinyira iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe [2022/2023] mu ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Syria.

Sugira bivugwa ko ashobora kuzajya ahembwa umushahara ungana n’amadolari igihugu ku kwezi [1000$], yatangiye akazi kuri uyu wa Mbere.

Akigera muri Syria, uyu rutahizamu yahiwe nimero 16 yari asanzwe yambara mu makipe yose yaciyemo, cyane ko ari nayo yambara mu ikipe y’Igihugu Amavubi.

Yakiniye amakipe arimo AS Muhanga, AS Kigali [inshuro ebyiri], APR FC, Rayon Sports na AS Vita Club yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sugira mu myitozo
Rutahizamu yahise atangira imyitozo
Yahawe nimero akunda
Sugira yakiriwe neza mu ikipe ye nshya

UMUSEKE.RW