BIRIHUTIRWA: Menya amakuru y’ibanze ku ibarura rusange rya 5 rigiye kuba mu Rwanda

U Rwanda ruri ku musozo w’imyiteguro y’ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire nyuma y’Amabarura yo muri 1978, 1991 na 2002, na 2012. Uyu mwaka ibarura riteganyijwe tariki 16-30 Kanama, 2022.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ni cyo kizakora ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire

Buri myaka icumi, mu Rwanda hakorwa iri barura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire (Population and Housing Census, PHC); aho hakusanya amakuru atandukanye afasha igihugu mu igenamigambi nko kumenya ngo igihugu gituwe n’abaturage bangahe, abagabo ni bangahe, abagore ni bangahe.

Hanasuzumwa umubare w’abana n’abakuze, imirimo bakora, uko babyara, amadini basengamo, ubwishingizi bakoresha mu kwivuza n’ibindi, ibi bikaba bireba Abanyarwanda n’abanyamahanga bose bari mu gihugu. Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni ryo ryonyine rigera ku muturarwanda wese.

Ritanga ibipimo bitandukanye birimo umubare w’abaturage kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku rwego rw’Umudugudu, ibyiciro by’imyaka yabo, imiterere y’aho batuye, ibijyanye n’uburumbuke n’ikigereranyo cy’abitaba Imana ndetse no kuramba cyangwa icyizere cyo kubaho mu Cyongereza bitwa (life expectancy index), kwimuka (migration) n’imibereho y’ingo.

Hari kandi ibijyanye n’imyigire n’imiterere y’imirimo, imibereho y’abaturage muri rusange n’imibereho y’ibyiciro binyuranye by’abaturarwanda: abana, abagore, urubyiruko, abageze muzabukuru, abafite imbogamizi z’umubiri, ikigereranyo cy’umubare w’abaturarwnda mumyaka iri imbere, ibijyanye n’imyemerere, n’ibindi.

Ibarura rya mbere ryabaye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal mu mwaka wa 1978, ubwa Kabiri rikorwa mu 1991 ariko ibyavuyemo ntibyamurikwa, ubwa Gatatu riba muri 2002, ubwa kane riba muri 2012.

Kuri ubu, biteganyijwe ko mu gihugu hose hazaba hari abakarani b’ibarura hafi ibihumbi 25.

Umwihariko w’ibarura ry’uyu mwaka ni uko rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bikaba byaratekerejwe mu rwego rwo kugabanya impapuro zakoreshwaga, itwara ryazo n’aho zibikwa.

HABARUGIRA Venant Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibarura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, avuga ko ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riba rigamije kubarura buri muturarwanda wese uri ku butaka bw’u Rwanda.

- Advertisement -

Ibarura ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ibaruze Kuko Uri Uw’Agaciro”.

Ijoro ry’ibarura

Amabarura yose amaze kuba mu Rwanda, akusanya imibare y’abaraye mu rugo mu ijoro rya tariki 15 Kanama, Umunsi Abakilisitu Gatulika bizihizaho kujyanwa mu Ijuru kwa Bikira Mariya.

Abaturarwanda bose basabwa gusobanukirwa “Ijoro ry’Ibarura”. Ni ijoro ngenderwaho mu gikorwa cy’Ibarura. Iryo joro rizaba ari ku wa 15 rishyira uwa 16 Kanama, 2022. Uyu munsi utoranywa kugira ngo hatabaho kubarura abantu inshuro irenze imwe. Bivuze ko umuturarwanda wese agomba kumenya amakuru y’abaraye iwe kuri uriya munsi.

HABARUGIRA Venant agira ati “Ubundi bishoboka twabarura abaturarwanda mu munsi umwe, ariko kubera ko bidashoboka ni yo mpamvu dufata ijoro rimwe aho tuzagenda tubaza abari mu rugo…Muri iri barura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire ijoro ry’ibarura ni tariki ya 15 Kanama, ishyira tariki 16 Kanama, 2022.”

Mu gihe cy’Ibyumweru bibiri ibarura rizamara, ubarurwa azabazwa amakuru y’abantu baraye iwe mu ijoro ry’iriya tariki ya 15 ishyira tariki 16 z’ukwezi kwa Munani.

Bene ingo basabwa kwibuka (bishobotse bakaba banabyandika ahantu) abazaba baraye mu ngo zabo muri iryo joro baba abahasanzwe n’abashyitsi n’abazaba bataharaye ariko basanzwe baba muri urwo rugo.

Udupande tw’ibarura

Kugira ngo amakuru akenewe akusanywe neza, ingo zishyirwa mu byo bita udupande, utu ni uduce duto umukarani w’ibarura azakoreramo, agapande kakaba gafite ingo 150.

Bimwe mu bibazo wakwibaza ku ibarura rusange

Umukarani w’ibarura ageze iwanjye ku wa 25 Kanama nkamuha amakuru yo kuri Asomusiyo, uwaba yaravutse tariki 19 Kanama aramwandika? – Usibye n’abavuka hari n’abapfa. Abo bazabarwa mu ibarura rusange ritaha, irigezweho rikusanya amakuru yo kuwa 15 Kanama gusa.

Uwaraye ahatari iwe abarwa ate? – Abarwa aho asanzwe ku munsi wa Asomusiyo, hanyuma iwe akabarwa nk’umuntu usanzwe aba ahantu ariko uwo munsi adahari, ibyo bita (absent resident).

Umuntu utuye ahantu, mu ibarura ni uhamaze amezi 6 cyangwa munsi yayo ariko afite gahunda yo kuzayarenza.

Abaraye mu tubyiniro no mu nsengero mu Ijoro ry’Ibarura cyangwa ku Munsi wa Asomusiyo babarwa bate? – Abo ntibajya babarurwa ku tubyiniro kuko abakarani b’ibarura batagera mu tubyiniro cyangwa mu nsengero, ahubwo babarurwa iwabo nk’abantu baba mu rugo ariko badahari (absent residents).

Abari muri mabuso cyangwa mu bigo by’inzererezi babarurwa bate? – Abo ngabo, NISR ikorana n’inzego zibashinzwe nka Polisi, RCS (abari mu magereza), n’izindi. Abo babarwa mu byiciro byihariye (special groups). Abantu batuye mu bigo nk’inkambi z’abasirikare, abagororwa bari muri gereza, abarwayi bari mu bitaro n’abandi nk’abo babarurwa mu buryo bwihariye.

Abarwayi bari kwa muganga bo bite? – Abo ngabo babarurwa mu ngo zabo.

Naho abanyeshuri? – Abo na bo babarurwa iwabo. Ababarurwa ku mashuri ni bamwe badataha bazwi ko baguma ku mashuri no mu biruhuko.

Amabarura yabanje ntiyagaragaje abafite ubumuga, kubera iki? – Icyo kibazo cyaragaragajwe hanyuma Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yemeranya n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga ko kuri iyi nshuro abafite ubumuga bazabarurwa.

Umugabo ufite abagore benshi abarurwa ku ruhe rugo? – Abarurwa ku rugo rukuru, ni ukuvuga umugore yashatse mbere (si uwo basezeranye).

Iyo ubajije umuturage ubushobozi bwe ntashobora kukubeshya ko akennye? – Abaturage basabwa kuvugisha ukuri kuko ibarura rigamije iterambere rya buri wese. Abakarani b’ibarura basabwa kwandika amakuru bahawe si ayo bazi, hagenderwa ku cyizere.

Abaturarwanda basabwa kumenya ko igikorwa cy’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ntaho gihuriye n’igenzura ry’imisoro, iyandikwa ry’ubutaka cyangwa ubundi buryo bw’iperereza n’ibindi.

Abakarani b’ibarura bo babarurwa na nde? – Ingo zabo na zo zirabarurwa, zibarurwa n’abakarani bagenzi babo cyangwa bakazibarurira mu gihe urugo rwawe rwaba ruri mu gapande ushinzwe kubarura.

Abasirikari batuye mu makaritsiye bo babarurwa mu bigo bya gisirikari cyangwa mu ngo zabo? – Babarurwa mu ngo zabo nk’abandi baturage.

Ibarura rusange riheruka gukorwa n’Ikigo NISR mu mwaka wa 2012 ryagaragaje ko abaturarwanda bari 10, 537,222 ugereranyije na 8,128,553 bari batuye u Rwanda mu mwaka 2002. Hategerejwe kumenyekana uko abaturage b’u Rwanda biyongereye mu myaka 10 ishize.

UMUSEKE.RW