Étienne Ndayiragije akemanga imisifurire ya Uwikunda Samuel

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru w’ikipe ya Bugesera FC, Ndayiragije Étienne, ubwo ikipe ye yatsindwaga na Kiyovu Sports ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa Mbere wa shampiyona, yavuze ko uwari umusifuzi mpuzamahanga w’uyu mukino, Uwikunda Samuel yabogamye nkana.

Étienne Ndayiragije ahamya ko Uwikunda Samuel atamubaniye ku mukino wa Kiyovu Sports

Ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa Mbere wa shampiyona.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, ikipe ya Bugesera FC ntabwo yorohewe kuko mu minota itanu gusa yari imaze guhabwa amakarita ane y’umuhondo, ku munota wa Gatandatu ihabwa ikarita itukura.

Ibi byabaye kuri iyi kipe, byatumye umutoza mukuru wa yo, Ndayiragije Étienne, yabwiye UMUSEKE ko ibyo umusifuzi mpuzamahanga, Uwikunda Samuel yakoze bidakwiye kuko yorohereje iyo bari bahuye [Kiyovu Sports].

Yagize ati “Uretse ibibazo twabanje kugira, ariko habayeho igitutu cyaturutse ku musifuzi. Kuko yatumye abana bava mu mukino bararekura. Ni ubwa mbere mbonye umukino mu minota itanu umusifuzi atanga amakarita y’umuhondo ane, ku wa Gatandatu ikarita y’umutuku ku ikosa ryari kure y’izamu.”

Yakomeje agira ati “Amakosa nk’ayo twakoze na Kiyovu Sports yayakoraga ariko ukabona umusifuzi arakomeza kubyirengagiza. Ntakundi twabyakiriye reka dutegure umukino uzakurikira.”

Mu mwaka ushize w’imikino 2021/2022, hakunze kuvugwa ibibazo by’imisifurire kugeza aho bamwe mu basifuzi bahagaritswe mu bihe bitandukanye ariko basoje ibihano bagaruka gusifura.

Étienne ati ni ubwa Mbere nabonye umusifuzi utanga amakarita 4 y’umuhondo mu minota itanu gusa

UMUSEKE.RW