Etincelles FC irahumeka umwuka wa nyuma, nta gikozwe umukino wa mbere irarya mpaga

Ikipe ya Etincelles FC y’Akarere ka Rubavu, nta bushobozi ifite bwo gutegera abakinnyi imodoka ngo bage i Kigali gukina umukkino wa mbere wa Shampiyona y’umwaka 2022/2023 abayobozi bavuga ko amafaranga yabo bashoye umwaka ushize batarayishyurwa.

Etincelles FC ubu nta mafaranga ifite yo gutegera imodoka abakinnyi ngo baze i Kigali

Etincelles FC irahumeka umwuka wa nyuma, niba Akarere ka Rubavu ntacyo gakoze uyu munsi ku mukino w’ejo As Kigali ishobora kuzatera mpaga.

Ndaribumbye Vincent Visi Perezida wa mbere wa Étincelles FC yabwiye UMUSEKE ko nta mafaranga bafite kuri konti, kandi adahari ikipe itajya gukina.

Ati “Twe nk’abayobozi twarikorakoye umwaka ushize kugira ngo ikipe itamanuka, dukoresha amafaranga yacu ariko kugeza n’uyu munsi ntiturayishyurwa, kuba tutarishyurwa ayo twakoresheje sinumva ko wakongera kugira ubushake bwo gufata andi mafaranga ushyira mu ikipe n’andi ataragaruka.”

Yadutangarije ko bagiye ku buyobozi nka Komite nshya mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa 2021 ikipe ya Etincelles FC ifite kuri konti miliyoni 20Frw igomba guhemba ukwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu, kandi ko icyo gihe umushahara w’abakozi n’abakinnyi ku kwezi wari miliyoni 8.5Frw.

Ati “Ubwo rero yahise arangira andi mezi 4, ukwa gatatu kugeza mu kwezi kwa 6 (umwaka wa 2021) turwana no kuvaga ngo ikipe iri mu bihe bibi twirwaneho nka Komite nshya, ikipe itamanuka ariko iyo tuvuze ngo hari amafaranga twakoresheje tugomba kwishyurwa Akarere karavuga ngo mwabitumwe na nde?”

Ndaribumbye avuga ko ibintu byose ikipe yakeneraga mu mikino yo kwishyura, haba kurya, gucumbikirwa, ingendo n’ibindi ari bo babitanze ku mufuka wabo.

Aba bagize komite bahembye abakozi kugeza mu kwezi kwa 6, bafashe ideni rya miliyoni 50Frw.

Yagize ati “Ikipe ni iy’Akarere bayifate mu nshingano zabo ibyo ikenera kabe ariko kabitanga twe turebe yenda ibipfa tubahe raporo.”

- Advertisement -

Gusa mu mvugo itarimo icyizere, Ndaribumbye avuga ko uyu munsi bakomeza kuvugana n’Akerere ka Rubavu, “ubwo hari ikibonetse abakinnyi bagenda, ariko urumva ko nta kintu dufite nta kundi byagenda.”

Ndagijimana Enock ni Perezida wa Etincelles FC, na we avuga ko amafaranga Akarere ka Rubavu katanze baguze abakinnyi bishyura amadeni ararangira.

Ati “Rwose ntabwo dukina. Nasabye SG (Umunyamabanga Mukuru) kujya ku Karere kubaza. Batwemereye amafaranga ntaragera kuri konti. Ubwo nataza nta bushobozi buba buhari baradutera mpaga.”

Twagerageje kuvugisha Mayor wa Rubavu, Kambogo Ildephonse ntiyafata telefoni ngendanwa.

FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura, Rayon Sports na APR FC ni ku munsi wa 14

UMUSEKE.RW