Ibikomere by’abarimo abapasiteri byavugutiwe umuti

Havutse itsinda rigamije kuvura ibikomere by’abarimo abapasiteri n’abandi bayobozi bafasha abandi, ryitezweho kuba urumuri rwo kubohoka mu murimo w’Imana n’igihugu muri rusange.

Abagize itsinda rya “Emmaus Member Care Services” basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi bahawe impamyabumenyi

Ni gahunda ya Gikristu yatangijwe kuri uyu wa 26 Kanama 2022 n’umuryango wa Rabagirana Ministries igamije gufasha abantu gutura imitwaro iboshye imitima yabo.

Iri tsinda ryavutse ryitwa “Emmaus Member Care Services” rikora ibikorwa byo kumva no gufasha gukira ibikomere ku bantu bakora imirimo ituma bagirwaho ingaruka n’ibibazo n’imibabaro y’abandi.

Rigizwe n’abarimo abapasitori bagikora umurimo n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’urubyiruko, basanzwe bafite ubumenyi bw’ibanze ku bujyanama, by’umwihariko bakaba barahawe amahugurwa abafasha muri uyu murimo.

Bigishijwe uburyo bwo gutega amatwi umuntu bakisanisha n’ibyamubayeho bakagira n’uburyo bahura bakaganirizwa kugira ngo batagirwaho ingaruka n’ibibazo by’abo bafashije gukira.

Hagaragajwe ko hari ubwo abakora umurimo w’Imana barimo abapasiteri bikorera imitwaro y’abakristu, nyamara bo ntibabone aho basuka intimba z’ibibaremereye.

Abarimo kandi abapolisi, abaganga, abakora mu magereza, abayobozi mu nzego bwite za Leta ngo bari mu binjiza imibabaro y’abandi mu buzima bwabo, bamwe bibaviramo imihangayiko, kwiyahura, akavuyo mu mibanire y’abo n’Imana n’ibindi bikomere bahura nabyo.

Barambitsweho ibiganza boherezwa kuba urumuri rw’imitima yakomeretse

Gladys Mihigo , Umushumba mu Itorero Christian Unity Fellowship avuga ko mu mahugurwa ya “Debriefing” yabashije kumenya ko umutima we umeze nk’igikapu, uko agenda ahura n’ibintu byibika mu mutima we akaremererwa.

Avuga ko akenshi ibyiza kubivuga byoroha mu gihe ibibi byibika mu mutima bikaba ngombwa kurira ibibi bigasohoka.

- Advertisement -

Ati “Namenye ko igihe cyose mpuye n’ikibazo mba ngomba kureba uburyo nagisohora mu mutima wanjye, kugira ngo mbashe gutambuka ntakomeje kuremererwa n’icyo kibazo kandi mbashe no gutanga umusaruro ukwiye.”

Pasiteri Mutima Jonathan wo mu Itorero rya ADEPR yavuze ko abakora umurimo w’Imana bafite uburemere by’ibikomere benshi bagenda barapfuye, abandi benda gupfa.

Ati “Nigize kugira ikibazo nkomeretswa n’umushumba hanyuma nza gusanga undi mushumba mukuru nibwira ko hari icyo amarira, mvayo nakomeretse cyane, habe no kunsengera, nsigara mbabazwa n’uko naje kumubwira.”

Yakomeje agira ati “Abenshi bagaragara nk’abavura nibo bari mu muryango wo gukomeretsa kandi iyo agukomerekeje akanamenya neza ko yagukomerekeje amererwa neza, ntiwajya mu ijuru ukomeretse kuko bigutesha umurongo.”

Avuga ko abantu bakubiswe babaye imirambo, bakwiriye kwiga kugira ngo babashe gukiza abandi, yemeza ko iyi gahunda izomora ibikomere bya benshi.

Umuyobozi wa Rabagirana Ministiries, Pasiteri Dr Joseph Nyamutera yabwiye UMUSEKE ko yari amaze iminsi arushye kubera amarira y’abapasiteri n’abandi babayeho mu buzima bubishye.

Ati“Benshi barwaye indwara zituruka ku munaniro ukabije, abashumba benshi niko babayeho, ubona ari ubuzima bubishye ukuntu kandi bikagira ingaruka ku miryango yabo. Numva ari umugisha, numva ari umunezero habonetse urubuga rwo kuruhuka, ni igisubizo ku itorero ry’Imana.”

Pasiteri Rutunda Emmanuel waje uhagarariye RIC mu Karere ka kicukiro akaba n’Umuyobozi wa Campus pour Christ International mu Rwanda yabwiye UMUSEKE ko iyi gahunda ari igisubizo kuba pasiteri n’igihugu muri rusange.

Ati “Abapasiteri bayabonye bakira bagakiza n’umuryango bayobora, abayobozi bose birabareba, bigafasha umuntu ibimugora bikamuvamo, nkabona ko iyi ghunda ari ikintu abantu bashyiramo imbaraga, yafasha gukiza igihugu.”

Abagize Itsinda rya Emmaus Member Care Services bahuguwe n’abaturutse muri Kenya na Ethiopia basabiwe umugisha boherezwa kubaka imitima y’abarushye.

Pasiteri Dr Joseph Nyamutera umuyobozi wa Rabagirana Ministries umuryango uzwi mu isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge

Abagize itsinda rya “Emmaus Member Care Services” basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi bahawe impamyabumenyi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW