Ni ikibazo kigiye kumara amezi 6 kivugwa na bamwe mu bashumba b’Itorero rya ADEPR o mu Ntara y’Amajyepfo, bumvise amagambo atoteza akanakomeretsa imitima yabo, bemeza ko yavuzwe na Pasiteri Budigiri ubwo bari mu mahugurwa iMuhanga.
Past Kalisa Jean Marie Vianney wavuzweho ayo magambo, n’agahinda kenshi yavuze ko yandikiye Past Budigiri Herman ushinjwa itoteza n’imvugo imukomeretsa agenera kopi inzego zitandukanye zirimo na IBUKA ariko akaba kugeza ubu nta gisubizo yigeze ahabwa.
UMUSEKE wabajije Perezida wa IBUKA Nkuranga Egide avuga ko nta kopi bigeze babona ahubwo akavuga ko niba hari izo Umunyamakuru w’UMUSEKE afite yazimuha.
Yagize ati “Maze gusoma inyandiko nsanga nta makuru nari mbifiteho nsabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA ko tubikurikirana nsanze niba iki kibazo ari uko kimeze yaramuhungabanyije nzabaha igisubizo vuba.”
Nkuranga avuga ko kuva igihe Past Kalisa yabageneye Kopi atigeze ayigezwaho ndetse akaba atazi impamvu yatumye inzego zagenewe kopi zikazibona zatinze kubifataho umwanzuro.
Past Kalisa avuga ko amakuru yahawe n’abari mu mahugurwa mu kwezi kwa Gashyantare umwaka wa 2022, ahamya ko Past Budirigi Herman imbere y’abakozi b’Indembo z’ADEPR mu Majyepfo yateruye amagambo atari afite aho ahuriye n’inyigisho zagombaga guhabwa abo bakozi uwo munsi.
Ati “Yaravuze ngo hari akagabo kaba iMuhanga kiyita ko kacitse ku icumu, ndetse ko inzego z’Ubuyobozi zakabwiye ko nta muntu wo mu Muryango we wazize Jenoside ndetse zimubaza impamvu yiyita uwarokotse n’aho abivana.”
Past Kalisa yavuze ko mu buhamya yahawe buvuga ko yageze nubwo abaza abo bakozi niba uwo avuga bamuzi baraceceka kugeza amuvuze mu mazina.
Uyu mu Pasitori usanzwe abarizwa mu cyiciro cy’abarokotse Jenoside, avuga ko ategereje kurenganurwa binyuze mu nzira z’Ubumwe n’ubwiyunge.
- Advertisement -
Past Budigiri Herman ahakana ko atigeze avuga ayo magambo ko nawe ayumvana abantu batandukanye.
Ati “Nanjye ni uko mbyumva gusa Past Kalisa yaranyandikiye abimbaza ariko ni ukunsebya ntabyo navuze.”
Bamwe mu bakozi bo mu Itorero ADEPR bakurikiranye ayo mahugurwa, batashatse ko amazina yabo atangazwa, bemereye UMUSEKE ko Past Budigiri yayavuze kandi ahungabanya benshi ,kuko hari bamwe bahise basohoka barataha.
Umwe yagize ati “Ayo magambo yayavuze ari saa saba amahugurwa yari agiye gusoza.”
Mu minsi ishize Umunyamakuru w’UMUSEKE mu Ntara y’Amajyepfo yabajije Umushumba mukuru w’ADEPR Past Ndayizeye Isaîe avuga ko ayo magambo atavuzwe.
UMUSEKE uzakomeza gukurikirana iki kibazo, kugeza ubwo inzego zizagaragaza ukuri.