Ingabo za Congo zongeye kubura imirwano zihanganyemo na M23

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama 2022, muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo imirwano yongeye kubura hagati y’igisirikare cya Leta ndetse n’umutwe wa  M23.

Ingabo za Congo zivuga ko Igisirikare cy’u Rwanda n’umutwe wa M23 bongeye kubashozaho intambara

Iyi mirwano yabaye muri groupement ya Jomba na Bweza  muri terirwari ya Rutsuru.

Amakuru avuga ko abaturage batatu bapfiriye muri iyo mirwano abandi babiri barakometswa n’ibisasu byatewe n’inyeshyamba za M23 mu gace ka Rwankuba.

Lt. Colonel Guillaume Ndjike, umuvugizi wa operasiyo Sokola 2 muri Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko iyo mirwano yatangijwe n’umutwe wa M23.

Yagize ati “Mu gihe cy’amasaha atatu n’iminota makumyabiri (3h20)  mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 16 Kanama 2022, ibirindiro bitatu byacu biherereye Rwankuba, Rangira na Muhira byatewe n’umutwe wa M23 ndetse n’abo bafatanya, batesha agaciro imyanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo ko inyeshyamba zose  zirwanira kubutaka bwa Congo zishyira intwaro hasi bitaba ibyo ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zikajya kuzihashya.

Uyu musirikare mukuru yatangaje ko ibirindiro byabo byose birinzwe bidashobora kongera guhungabanywa  n’umwanzi ari we M23.

Hagati aho mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 15 Kanama 2022, n’Umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe impunzi (OIM) watangaje ko abagera kuri miliyoni 5,1 bamaze kuva mu byabo.

Mu Ntara enye zo mu Burasirazuba bwa Congo (Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, na Tanganyika.)  kuva muri Gicurasi hamaze kubarurwa abangana na 5.162.821  mu gihe abahungutse bo ari 3.293.026 bangana na 64% by’abamaze kubarurwa.

- Advertisement -

Muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo ntabwo imirwano hagati ya M23 na FARDC yari iherutse kuba.

Ni mu gihe ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa  Afurika y’Iburasirazuba ukuyemo iz’u Rwanda, ziri mu myiteguro yo kujya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo harimo n’uwa M23.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW