Ingabo z’u Rwanda zacyuye abantu 437 bari bataye ingo zabo kubera intambara

Ubuyobozi mu nzego za Leta mu gihugu cya Mozambique, mu Karere ka Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgabo bafatanyije n’ingabo z’u Rwanda gucyura abaturage b’abasivile birukanywe mu byabo n’intambara.

Abasirikare b’u Rwanda bafasha abaturage ba Mozambique kubona iby’ibanze bakeneye

Ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama, 2022, nibwo ubuyobozi bwa gisivile mu Karere ka Mocimboa da Praia n’ingabo z’u Rwanda bacyuye abanda basivile 437 bari baravuye mu byabo kubera intambara.

Aba basivile babaga mu nkambi yitwa Chitunda, bakaba barahunze ingo zabo kuva muri 2019 kubera ibitero by’ibyihebe bigendera ku mahame ya Islam.

Benshi mu baturage bari barahungiye mu nkambi ya Chitunda mu Karere ka Palma, abanda bakwiye imishwaro bajya mu byerekezo bitandukanye by’Intara ya Cabo Delgabo.

Abaturage bo mu Karere ka mu Karere ka Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgabo ni bo btashye bavuye mu nkambi

ANICA Mvita umugore ufite abana batanu yagize ati “Jyewe n’abana banjye twabayeho ubuzima bugoye nta cyo ugira mu by’ibanze umuntu akenera mu nkambi ya Chitunda, ariko ndizera ko ubuzima bugiye guhinduka.”

Umuyobozi mu Karere ka Mocimboa da Praia witwa, Sumaila Mussa yavuze ko bakora ibishoboka bagafasha abahungutse kubona ibintu by’ibanze bakenera mu buzima bwa buri munsi kugira ngo babashe gutangira ubuzima bushya.

Nibura abantu bagera ku 2,630 basubiye mu ngo zabo mu Karere ka Mocimboa da Praia, mu gihe abanda bo mu nkengero zaho bagera ku 3,000 batuye ahitwa Awasse bahungutse kuva muri Kamena, 2022.

Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu kubohoza abaturage 600 bafashwe n’ibyihebe

- Advertisement -
Ubuyobozi bwa Mozambique bwijeje abatahutse ko buzabafasha gutangira ubuzima bubaha inkunga y’iby’ibanze bakenera

IVOMO: Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo (MoD website)

UMUSEKE.RW