Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu kubohoza abaturage 600 bafashwe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa budasanzwe mu gihugu cya Mozambique, zatangaje ko zifatanyije n’ingabo z’icyo gihugu n’iz’umuryango wa SADC zabohoje abaturage 600 bari iminyago y’ibyihebe bigendera ku mahame ya Islam.

Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi bari mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe muri Mozambique

Urubuga rw’ingabo z’igihugu ruvuga ko kuva mu kwezi kwa Kane 2022 izi ngabo zifatanyije n’iza Mozambique, ndetse n’iza SADC ziri mu rugamba rukomeye rwo gusenya ibirindiro by’imitwe y’ibyihebe ikorera muri kiriya gihugu.

Intambara irabera mu mashyamba ya Catupa aho ibyihebe bifite indiri mu Muajyaruguru y’Uburengerazuba mu Karere ka Macomia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko biriya bikorwa bya gisirikare byabohoye abaturage 600 bari mu maboko y’ibyihebe.

Abaturage 600 bamaze kuvanwa mu mashyamba aho bari barajyanywe bunyago n’ibyihebe

Nyuma y’imirwano ikomeje, umutwe w’ibyihebe (Islamic State) ikorera muri Mozambique izwi ku izina rya IS-MOZ, abarwanyi bawo bahungiye ahitwa Nkoe na Nguida muri kariya karere ka Macomia, ariko nab wo ngo ingabo zirakomeza kubahiga.

Umwe mu baturage witwa Abdulahim Abrugo w’imyaka 59 ari mu bari bagizwe ingaruzwamuheto n’ibyihebe, yashimiye ingabo zifatanyije kuba zabashije kubasubiza mu mutekano, aho yari mu mashyamba ya Catupa.

Ingabo z’u Rwanda zijeje uriya mugabo ko umukobwa we ukiri mu maboko y’ibyihebe na we ashobora kuzaboneka ari muzima.

Abdulahim Abrugo w’imyaka 59 ari mu batuye bari mu maboko y’ibyihebe
Ingabo za RDF zifatanya n’iza Mozambique, ndetse n’iza SADC

IVOMO: MoD

UMUSEKE.RW

- Advertisement -