Kigali: Abasigajwe inyuma n’amateka baratabariza uburezi bw’abana babo

Bamwe mu basi gajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Jali, Akagari ka Muko, Umudugudu w’Agahinga, mu Karere ka Gasabo, barasaba ko   ubuyobozi bwagira icyo bukora mu maguru mashya kuko bamwe mu  bana babo  batakiri mu ishuri, abandi biga nabi ahanini kubera amikoro macye ndetse n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Bishimira ko bahawe inzu bakifuza ko n’indi mibereho yabo yatekerezwaho

Nyirambarushimana Sifa, ni umwe mu basigajwe inyuma n’amateka mu Murenge wa Jali, avuga ko imibereho ye imeze nabi. Ngo mbere y’uko batuzwa mu Murenge wa Jali, bari batuye muri Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Uyu atangaza ko usibye kuba icyorezo cya COVID-19 cyarabasonze, kubera kubura amasoko y’ibibumbano bakoraga ndetse no kuba batakibona ibumba, bigatuma abana bata ishuri abandi bakajya mu muhanda, imibereho yabo imeze nabi bitewe  naho batujwe no kutagira uburenganzira ku mazu batujwemo kuko nta cyangombwa bahawe mu myaka 11 bamazeyo.

Uyu mubyeyi avuga ko kugira ngo babashe  kubona ifunguro ndetse n’ibindi bakenera, bafashwa n’imirimo ya VUP.

Yagize ati “Ikibazo dufite abasigajwe inyuma n’amateka, ni abana bacu batiga. Imibereho yacu twayikuraga mu kubumba, none ntitubona ibumba, ni ukwicara tugategereza igihe VUP iziye.”

Undi na we witwa Karemera Ephrem yavuze ko bishimira kuba Umukuru w’Igihugu yarabatuje mu Mudugudu ariko kubera icyorezo cya COVID-19 cyabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo no kuba abana babo baracikirije abandi bagasubira mu muhanda.

Yagize ati “Turashima icyo umusaza yadukoreye [avuga Perezida wa Repubulika, Paul Kagame], yatuvanye mu bukode, atwubakira amazu meza pe. Ubuyobozi bwiza twarabushimye cyane.”

Yakomeje ati “Mu by’ukuri aho icyorezo cyaziye, umuntu uwo ari we wese, cyamugizeho ingaruka, habayeho  izo nzitizi zo kwiga nabi, dusanzwe tunafite imibereho idashimishije, bituma tuboneraho urwaho rwo gusibisha abana, bakiga nabi, uwakabaye  yiga kabiri akiga rimwe.’’

Akomeza avuga ko ubusanzwe ku kigo barya, bamara kurya bagasubira mu masomo, ariko kuko bamwe nta mafaranga baba batanze, umwana ariga yamara kwiga isomo rimwe akitahira. Ngo iyo agize icyo asanga mu rugo cyo kurya arakihasanga, atakibona akiyicarira agatuza.

- Advertisement -

Uyu mugabo avuga ko afite umuryango w’abantu icyenda ariko bamwe bahisemo kujya mu Mujyi wa Kigali kwishakishiriza kubera imibereho mibi.

 

Mu gihirahiro…

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Akarere ka Gasabo kugira ngo umenye niba hari icyo baza gukora ku mibereho yabo,  ariko inshuro zose ntacyo byatanze kuko umuyobozi w’Akarere, Umwari Pauline ntiyafashe telefoni ndetse n’ubutumwa yandikiwe ntiyabusubiza.

Gusa kuri twitter, Umurenge wa Jali wabwiye UMUSEKE ko “Aba baturage bafashwa binyuze mu mishanga nka VUP, Classic na expended  PW (imirimo rusange y’igihe gito, Ndlr) Aba mbere  banahangiwe koperative  ikora ubukorikori.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Ababumbyi mu Rwanda (COPORWA), Bavakure Vincent, yizeza ko ibi bibazo bagiye kubikurikirana no kubakorera ubuvugizi.

Yagize ati “COPORWA icyo ikora muri iyi minsi ni ukuvugana n’ubuyobozi. Ni byiza ko mutumenyesheje, tugiye kubikurikirana. Ndaza kubwira umuntu uduhagarariye muri biriya bice, ababwire bibe bihanganye, ko atari bo bonyine kuko umuntu n’iyo utanamuhumuriza burya ariheba.”

COPORWA ivuga ko abenshi benshi mu banyeshuri bacikirije ishuri byagiye biterwa n’inzara.

Imibare igaragarazwa  na COPORWA ivuga ko abasigajwe inyuma n’amateka  bose mu gihugu  ari 36 073. Muri aba, abari mu mashuri abanza  bangana na 3 015.

Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2022, mu bana basaga 2 500 bo mu mashuri abanza bataye ishuri, hagaruwe abagera ku 1 900.

Ni mu gihe mu mashuri yisumbuye mu bagera kuri 800 bari barataye ishuri, 700 muri bo barigarutsemo.

Kigali: Abasigajwe inyuma n’amateka bariho mu buzima bushaririye

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW