Kicukiro: Abatishoboye bishyuriwe Mituweli mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge muri ADEPR Gashyekero

Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kanama 2022, muri  ADEPR Gashyekero hari kubera igiterane gihuza amakorari atandukanye akorera mu Mujyi wa Kigali . Ni igitaramo kigamije kurwanya ibiyobyabwenge no kuvuga ubutumwa bwiza. 

Korali Siloam yo ku Mukenke

Muri iki giterane   cyahuje amakorari arimo Korali Siloam  ikumzwe mu itorero rya ADEPR. Muri iyi Korali ibaririzwamo abaramyi nka Jado Sinza ndetse n’umuramyi Bosco Nshuti. Harimo kandi Gatenga worship Team,Umuhanzi Emerthe Mukazayire ndetse n’abavugabutumwa batandukanye.Igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa cyenda gitangizwa n’isengesho.

15H20: Kolari Siloam iri kuririmba indirimbo zabo zikunzwe zirimo Warandondoye .Ni indirimbo ikunzwe cyane  n’abatari bacye . Iyi Korali iri gufatanya n’abakirisitu mu kuramya imana no kuyihmbaza.

15H38:Korali Siloam iri kuririmba indirimbo yahimbwe mu za mbere “Ubuntu” Ni indirimbo ifite ubutumwa ko abizeye Kristu bakijijwe ku bw’ubuntu bitavuye ku mirimo.

Korali Siloam ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pentekote (ADEPR) Kumukenke muri Paruwase ya Gasave na Hoziyana y’i Nyarugenge.

15H:42:Korali Siloam iri kurirmba indirimbo yabo Ikirura n’Umwana w’Intama. Ni indirimbo iri guterwa na Jado Sinza umwe mu baririmbyi bamazemo igihe muri korali. Abakirisitu ba ADEPR Gashyekero bari gufatanya kuririmba iyi ndirimbo iri mu njyana ibyinitse.

Korali Siloam imaze igihe kitari gito ikora umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo zihimbaza Imana,ikaba imaze kuzenguruka ibice bitandukanye by’igihugu mu biterane n’ibitaramo iba yatumiwemo

15H49:Umushumba wa ADEPR Gashyekero yasabye abantu batarizera , bagikoresha ibiyobyabwenge,guhindukira , bakizera umwami Yesu.

- Advertisement -
Hagenimana Anastase umuyobozi wa ADEPR Gashyekero avuga ko iki giterane cyatanze umusaruro mu by’umwuka

15H51:Ubuhamya bw’umwe mu bigeze gukoresha ibiyobyabwenge  Sindayigaya Jean Marie Viannye wari  uzwi ku izina rya “.Byabuze”Ni umusore uvuga ko yshoye mu byaha ariko akaza kugirirwa ubuntu n’Umwami Yesu. Agakizwa, akizera umwami Yesu.Ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30.

Mu iteraniro hagati , imbere y’abakirisitu yavuze ko mu mwaka wa 2006  yari yarakoresheje ibiyobyabwenge ndetse agakora nibindi byaha bitandukanye.

Uyu mugabo avuga ko Imana yamuganirije aryamye maze ikamubwira ko izamugirira neza nawe yiyemeza kuyikurikira. Yasabye utarakizwa ndetse n’abandi batarizera umwami Yesu guhindukira bakizera Yesu.

Uyu wahoze mu biyobyabwenge yitwa “Byabuze” yashimye Imana yamukuye mu gitabo cyo kurimbuka akaba asigaye yitwa “Byabonetse”
Abakozi b’Imana batandukanye bishimiye imirimo Imana ikomeje gukora

16H:05: Umuvugabutumwa  Byiringiro Samuel ari kubwiriza iteraniro ijambo riboneka muri

Yeremiya  1:4-5. Ndetse na Abefeso 2:10.
Uyu muvugutumwa  yabwiye iteraniro ko bakwiye kumenya abo ari bo .  Ababwira ko Imana yabaremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu kugira ngo bayigenderemo.
Yavuze ko abakristo bagakwiye kumenya impuzankano bambaye”Ubukirisitu” kugira ngo birinde biheshe agaciro.Umuvugabutumwa asoje asaba korali Siloam kuririmba indirimbo”Kwirembo”.Abwira abitabiriye iteraniro ko ku Isi bahawe ubutumwa bwo kwamamaza inkuru nziza bityo ko bakwiye kuba maso.
16:45:Umuvugabutumwa asabye abatarizera Kristo kuza bakakira  agakiza bahabwa n’umwami Yesu. Nyuma yo kubwiriza ubutumwa bwa Yesu Kristi, abarenga 15 bemeye kwizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwabo.
Umukozi w’Imana Byiringiro Samuel
Abantu bihannye bemera kuva mu byaha

17:15: Abakristu bitabiriye igiterane bakoze umurimo w’Imana wo kubaka urusengero rutaruzura neza ndetse abatishoboye basaga 40 bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).

Aba biyongereye ku bandi bari gukusanyirizwa Mituweli n’Itorero rya ADEPR Gashyekero mu rwego rwo gufasha gucyemura ikibazo cy’abarembera mu rugo.

17:21: Abakristu bakuriye ubutumwa bwiza bunyuza mu ndirimbo bari kugezwaho na Korali Siloam, abantu bari kuyifasha kuririmba mu ndirimbo zabo zikunzwe.

Jado Sinza ni umwe mu baririmbyi ba Korali Siloam Kumukenke yishimiwe cyane

17H:25:Korali Siloam iri kuririmba imwe mu ndirimbo yabo”Ndaririmba urukundo rw’Imana” Ni imwe mu ndirimbo iri kwishimirwa cyane n’abakiristu, Iri kuri arubumu yabo nshya . Ni imwe mu zikunzwe cyane by’umwihariko n’abakirisitu  bo mu itorero iri ribarizwamo rya ADEPR.

17:41: Korali Siloam mu muriri wo guhimbaza Imana iti ‘Uri igihome cyange, uri Ubwihisho bwanjye Mana.” Ni indirimbo iri kwisimirwa cyane n’abasaga 500. bitabriye iki giterane.

Abitabiriye iki giterane banyuzwe nacyo Abitabiriye bose basaga 500.

18H:20:Siloam Kumukenke mu ndirimbo yabo “Umwuka Wera” Yongeye gutuma benshi banezererwa Imana. “Mwuka Wera niwe utuyobora inzira zo gukiranuka”. Iyi Korai imaze imyaka myinshi ikora umurimo w’ivugabutumwa ahantu hatandukanye binyuze mu bihangano by’umwuka.

18H:30:Iyi Korari isoje ibwira abakirisitu ko Imana ariyo kwizerwa. Iti “Uri Uwo Kwizerwa ,uri uwo kwiringirwa, buri munsi, buri saha, uri uwo kwizerwa.”

18H:35:Umuyobozi wa ADEPR ashimiye abitabiriye abitabiriye igiterane, abashimira umuhate wo kuza gushyigikira umurimo w’Imana ndetse ashimira abemeye gukurikira Umwami Yesu .Gisozwa n’isengesho.

Abantu bihannye bemera kuva mu byaha

AMAFOTO: @NDEKEZI JOHNSON

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW