Major Willy Ngoma uvugira M23 nyuma yo kubikwa ko yapfuye yavuganye n’UMUSEKE (Audio)

Mu kiganiro kihariye Umuvugizi w’Umutwe wa M23, Major Willy Ngoma yahaye UMUSEKE nyuma y’uko hakwiye amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ko yapfuye, yavuze ko nta kindi FDLR “bahanganye ku rugamba” yamwifuriza.

Major Willy Ngoma yavuze ko ahari kandi akomeye

UMUSEKE wabajije Major Willy Ngoma kugira icyo avuga nyuma y’uko ibihuha bikwiye ko atakiriho.

Mu ijwi rye, yagize ati “Ndiho, ndavugana nawe bivuze ko ndiho. Ni jyewe Major Willy Ngoma umuvugizi wa Armée Révolutionnaire Congolaise.

Wambajije amakuru ya Bunagana, ibintu bimeze neza turi hamwe, murabizi ko twe tutashatse intambara, badushozaho intambara tugasubiza, twe dushaka amahoro.

Twifuza kuva mu kibazo mu nzira y’amahoro.”

Major Willy Ngoma avuga ko umutwe wa FDLR uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda, ariko yo ikawufata nk’uw’iterabwoba, nta kindi bavuga kuri we uretse kumwifuriza urupfu.

Ati “Barifuza ko napfa. Barampamagaye kenshi, bantera ubwoba bwo kunyica, kubera ko hari igihe navuze ko bakomoka ku ba NAZI.

Ariko ni Aba-Nazi ba Africa ndabivuga nkabisubiramo, ni Aba-Nazi ba Africa bakorana n’Aba-Kmers Rouge ari bo NYATULA (Ni undi mutwe wa Mai Mai urwana muri Congo), bakomoka kuri Hitler, bakoze Jenoside ntabwo nshobora kwifata, cyangwa ngo nkoreshe imvugo yoroheje, ni Aba-Nazi bo muri Africa.”

Yakomeje agira ati “Bafite ahantu hatatu ho kujya, niba atari mu irimbi, ni muri gereza, cyangwa ikuzimu. Nta kindi cyo kuvuga, banyifurije gupfa ariko ndabivuga nshize amanga ni Aba-Nazi bo muri Africa.”

- Advertisement -

IJWI RYA MAJORO WILLY NGOMA

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2022/08/MAJOR-Willy-Ngoma-1.mp3

Ku bijyanye n’amakuru ya Bunagana, umupaka uhuza Uganda na Congo, hakaba hagenzurwa na M23 mu mezi atatu ashize, Major Ngoma avuga ko bameze neza kandi batazahava kuko nta handi ho kujya bafite.

Yagize ati “Twe ntitwava i Bunagana, twahava tujya he? Turi hariya turashaka amahoro dutegereje ko ikibazo gikemuka mu mahoro,

Twiyemeje gusinya twemera guhagarika imirwano (un sessez-le feu), n’urundi ruhande rugomba na rwo kugaragaza ubushake bwo gusinya ruhagarika imirwano, ni bo badutera natwe tugasubiza ibyo bikorwa byabo.

Turi hamwe, dutegereje ko ikibazo gikemuka mu mahoro.”

Tariki 16 Kanama, 2022 Major Willy NGOMA kuri Twitter aherutse gutangaza ko batewe n’ihuriro ry’ingabo za leta ya Congo, FARDC zifatanyije na FDLR, na NYATURA icyo gihe ngo imirwano yabereye mu gace ka Tanda.

Ni yo mirwano iheruka, hashize iminsi hari agahenge.

UMUSEKE.RW