Musanze: Kuri uyu wa Gatatu abantu barimo bakora amazi baguye ku bigega bitatu bya petrol (essence) bitabye mu butaka, ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko ikibanza byabonetsemo ari icya Musenyeri Emmanuel Mbona Kolini wigeze kuyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.
Ikibanza cya Musenyeri kiri mu Mujyi wa Musanze, ni cyo cyabonetsemo ibigega 3 bya lisansi (essence) bikekwa ko byatabwe mu myaka myinshi ishize.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Janvier Rumuli yabwiye UMUSEKE ko biriya bigega byabonwe n’abantu barimo bakora amazi.
Ati “Aho mperukira amakuru, ibigega byarimo ubusa. Aho byabonetse ngo hahoze stasiyo ya Essence, ikibanza nyira cyo yamenyekanye ni uriya wahoze ari Musenyeri Kolini, umurongo watanzwe ni uko bivanwamo bikajyanwa ahandi afite ikibanza hanyuma bigakorerwa inyandiko y’aho byajyanywe, hazaboneka uvuga ko ari ibye iyo nyandiko n’ubundi izaba ihari igaragaza aho byajyanywe, ni wo murongo watanzwe.”
Mayor yadutangarije ko ibigega byabonetse ubwo abantu batunganyaga amazi, bashakisha ahari ikibazo mu matiyo yazibye.
Yavuze ko bigaragara ko hariya hantu Musenyeri yahaguze nyuma kuko iyo sitatio ya essence yahahoze itari iye.
AMAFOTO@RadioRwanda Twitter
UMUSEKE.RW