Mu mutuzo n’umudendezo abatuye Kenya bari gutora uzasimbura Uhuru Kenyatta

Ibiro by’Umukuru wa Kenya, byatangaje ko Perezida w’iki gihugu yitabiriye amatora y’uzamusimbura, abakurikirana aya matora baremeza ko yabaye mu mutuzo n’umudendezo.

Uhuru Kenyatta ubwo kuri uyu wa Kabiri yatoraga uzamusimbura

Ubutumwa bwa Twitter y’Ibiro bya Perezida muri Kenya, buvuga ko Perezida Uhuru Kenyatta ari kumwe n’umugore we Margaret Kenyatta, kuri uyu wa Kabiri yagiye gutora Perezida (uzamusimbura), akaba yatoreye ku ishuri ribanza ryitwa Mutomo Primary School riri ahitwa Gatundu South, mu gace ka Kiambu.

Margaret Kenyatta na we yari yabanje gutora Perezida ku ishuri ribanza ryitwa St Mary’s School ahitwa Lavington, mu gace ka Dagoretti North, mu Mujyi wa Nairobi.

Abakandida bahabwa amahirwe cyane muri aya matora, William Ruto yatangaje ko na we yatoye. Anasaba atuye Kenya bose gutora kugira ngo amajwi yabo abarwe.

Uhuru Kenyatta bamusiga umuti wa wino nyuma yo gutora

Raila Odinga na we yatoye ndetse asaba abaturage gutora ati “Gutora kwanyu ni ijwi ryanyu. Amajwi yanyu muyahe agaciro. Mugende mujye gutora.”

Evariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi unayoboye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yifurije abaturage ba Kenya kugira amatora meza arimo amahoro n’ubwumvikane.

Ati “Bashiki bacu, abavandimwe bo muri Kenya bari mu matora, tubifurije amatora arimo amahoro n’ubwumvikane.”

Uhuru Kenyatta yagiye ku butegetsi asimbuye Mwai Kibaki, uyu na we yari yagiyeho asimbuye Daniel Arap Moi, na we yari yagiye ku butegetsi ayimbuye Jomo Kenyatta, se wa Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta.

Abakandida 8 barimo guhatanira umwanya w’icyubahiro kurusha indi muri Kenya
Umugore wa Uhuru Kenyatta na we yatoye
William Ruto yatoye ari mu bahabwa amahirwe cyane
Aha Ruto yabwirwaga uko yitwara mu biro by’itora
Raila Odinga kuri iyi nshuro arahabwa amahirwe yo kuba Perezida nyuma y’imyaka myinshi abiharanira bikanga
Abaturage basanzwe na bo batoye

UMUSEKE.RW

- Advertisement -