Mu Rwanda haje ikoranabuhanga rizafasha abakoresha kumenya amakuru yuzuye y’abakozi

Nyuma yo kuba hari abakoresha bakoresha batabazi neza bikaba byanagira ingaruka mbi ku miryango itandukanye, mu Rwanda haje Application yitwa ‘TEKANA’ izafasha abakozi n’abakoresha babo.

Rudasingwa Victor ahamya ko TEKANA App izakemura ibibazo byinshi

Mu Rwanda haracyagaragara ibibazo mu bakozi no mu bakoresha babo, ahanini bishingira ku kuba nta n’umwe uba ufite amakuru yuzuye ku wundi, bigatuma umukozi yagirira nabi umuryango w’umukoresha we cyangwa umukoresha nawe akaba yarenganya umukozi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, hasobanuwe imikorere n’imikoreshereze ya Application yitwa TEKANA bivugwa ko ije gukemura bimwe bibazo bikigaragara mu bakoresha n’abo bakoresha.

Iyi App izafasha ahanini abakoresha kumenya amakuru nyakuri y’abakozi bakoresha, bityo ubugizi bwa nabi n’ubuhemu bukigaragara muri bamwe mu bakozi buzagabanyuke hifashishijwe ku kuba hazajya hazwi imyirondoro yuzuye y’umukozi runaka.

Rudasingwa Emmanuel Victor wazanye iyi TEKANA App, yavuze ko kugira imyirondoro yuzuye y’umukozi no kumugiraho andi makuru, bizakemura byinshi, cyane ko aherutse no guhekurwa n’uwari umukozi we akamwicira umwana ariko bagasanga yarakoreshaga imyirondoro itandukanye.

Ati “N’ubwo byabaye iby’umukozi wo mu rugo wenda byaranyigishije, ariko ntabwo ari ko kazi dukora gusa. Nshobora kuba mfite aho nubakisha, nshobora kugira boutique, nshobora kuba nubakisha. Ni ukuvuga ngo wa mukozi ashobora kunyiba nkamubura nk’uko n’undi byagenze.”

Yongeyeho ati “Iyi  TEKANA App rero ije kuba igisubizo nyuma y’ubuhamya dufite. Ije rero kudufasha ngo tubone ibisubizo twifashishije ikoranabuhanga.”

Nk’uko Victor yakomeje abisobanura, iyo winjiye muri App ya TEKANA uhasanga umwanya wose w’amakuru usabwa kuzuzamo ukagenda ukurikiza amabwiriza.

Yongeyeho ko impamvu yo kuzaba iri koranabuhanga, ari impamvu yo kurengera Abanyarwanda bahombera mu kutagira amakuru yuzuye ku bakozi babo.

- Advertisement -

Ati “Iyo tuzanye Application nk’iyi tuba dusaba ko abantu babiha agaciro kuko natwe tuba twakoresheje imbaraga nyinshi ngo turebe ko twarengera ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Buri mukoresha bizajya bimusaba gutanga amafaranga ibihumbi 3 Frw kugira ngo yinjiremo abashe kubika amakuru yose yuzuye y’umukoresha guhera ku ho avuka, aho yaciye handi, niba afite ababyeyi n’ibindi.

Victor yakomeje avuga ko kuba harashyizweho igiciro cy’ibihumbi 3 Frw kugira ngo umukoresha abe yabasha kwinjira muri iri koranabuhanga rya TEKANA App.

Ikindi cyasobanuwe ni uko abana bari munsi y’imyaka 18 batemerewe kubikirwa amakuru hifashishijwe iri koranabuhanga kuko hazajya hifashishwa nimero y’Indangamuntu.

Amakuru azajya abikwa hifashishijwe iri koranabuhanga, ntabwo ari ay’umukozi gusa kuko n’umukoresha hazajya habikwa amakuru ye kugira ngo igihe azakenerwa azifashishwe.

Ibindi bibazo bizakemuka hishishijwe iyi TEKANA App, ni ukugabanuka kw’abajura kuko bazajya bikanga ko babikiwe amakuru yose ajyanye n’umwirondoro wa bo.

Abifuza kuba bakoresha iyi TEKANA Application, yakwinjira akoresheje inzira ya www.tekanapp.com ubundi agakurikiza andi mabwiriza cyangwa akaba yanahamagara kuri telefone igendanwa ya 0788774777

Hasobanuwe imikorere ya TEKANA App

UMUSEKE.RW