Perezida Ndayishimiye avuga ko Imana itazemera ko bicwa n’ibura rya Peteroli

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Evariste Ndayishimiye asaba Abarundi gufashanya mu bihe bitoroshye

Umukuru w’Igihugu cy’uBurundi, Nyiricyubahiro Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi kugumana icyizere mu gihe bari mu bigeragezo birimo ibyatewe n’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli muri kiriya gihugu.

Perezida Evariste Ndayishimiye asaba Abarundi gufashanya mu bihe bitoroshye

Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye Abarundi ko ibigeragezo bihoraho kandi ko “Imana itibagirwa abayo.” badakwiriye kwiheba na busa.

Mu mashusho yashyizwe kuri Twittter y’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, agaragaza asaba Abarundi gushyitsa umutima munda, ntibakangwe n’ibibazo by’ubukene byugarije igihugu cye.

Yagize ati “Uri mu rugendo ukabona akagorane gato mugapararangana, nkababwira ngo rema (tuza) Imana niyo yabiremye kandi Niyibizi.”

Perezida Ndayishimiye yatanze urugero rw’inyoni zo mu kirere zidahinga cyangwa ngo zisarure ariko zikaba zitarwara bwaki.

Ati “Inyoni y’umunwa usongoye, itagira ubwenge Imana ikanga ko irwara bwaki kandi idahinga , none wowe umwana w’umuntu Imana yaremye mu ishusho ryayo ni wowe yahebye ?”

Yongeyeho ko “Ibigeragezo bigomba kuba kugira ngo Imana ibacishe bugufi.”

Yifashishije ingero zo muri Bibiliya zigaragaza uko Imana yacishije bugufi Abisiraheli kugira ngo bayigandukire ubwo bari barayiteye umugongo.

Yabajije abari mu ikoraniro nimba hari uwapfuye kubera ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli abibutsa ko n’ibihugu bikize biri mu marira.

- Advertisement -

Ati “Ko muvuga ngo igitoro kirakennye murapfuye ?  Nta barira kandi batunze, aho mwavuze ngo Imana iradukunda.”

Yabasabye kwibuka ukuntu bahangayikishijwe na Covid-19 ubwo yababwiraga ko Imana ariyo nkuru abasaba kwizera Imana kuruta ibindi byose.

Ati “Nimwibuke Covid, mwese ntimwapararanganye ? nakomeje kubabwira ngo Mungu Mkubwa, Mungu Yupo.”

Ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kubera umuzigo Leta ya Gitega, ibiciro by’ibicuruzwa byose byatumbagiye.

Perezida Ndayishimiye avuga ko iki kibazo mu gihe cy’ukwezi kumwe kizaba amateka, kuva kuri uyu wa mbere amakamyo atwara ibikomoka kuri peteroli yatangiye kwinjiza mu Burundi ibikomoka kuri peteroli aturutse muri Tanzaniya.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW