Perezida wa Sena yatanze icyizere ku kibazo cy’ubwishingizi gikomeje kuzonga abatunze ibinyabiziga

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida wa Sena y'u Rwanda avuga ko nabo ihendwa ry'ubwishingizi bw'ibinyabiziga ribageraho

Perezida wa Sena, Dr Iyamurenye Augustin yijeje Abanyarwanda ko Inteko Ishingamategeko umutwe wa Sena, uzakomeza gukurikirana no gukora ubuvugizi ku kibazo cy’ubwishingizi bw’ibinyabiziga gikomeje kugaragazwa , ko igiciro kiri hejuru.

Perezida wa Sena y’u Rwanda avuga ko ihenda ry’ubwishingizi bw’ibinyabiziga rigera no kubasenateri

Ibi yabitangaje kuwa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022 mu karere ka Nyagatare, ubwo hakorwaga umuganda ari nako abasenateri bahagirira umwiherero.

Abafite ibinyabiziga kenshi bakunze kumvikana binubira ko ibiciro by’ubwishingizi byazamutse ku rugero rukabije, bagasaba Leta gukorana n’ibigo by’ubwishingizi kugira ngo ibyo biciro byongere gusubizwa hasi.

Agaruka kuri iki kibazo Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yavuze ko nka Sena bazakomeza kuvugana n’abashinzwe ibigo by’ubwishingizi ndetse n’izindi nzego zirebwa n’iki kibazo bikazakemurwa.

Yagize ati “Duherutse gukora inama nyunguranabitekerezo, ku ihame ryo kugeza ku Banyarwanda, tukabagezaho serivisi z’imari. Icyo gihe twari kumwe za Guverineri wa Banki y’Igihugu, abayobozi b’amabanki, abubw’ishingizi. Mu nama twakoze icyo kibazo twakigarutseho, natwe kiratureba,natwe turakizi.”

Yavuze ko izamuka ry’ubwishingizi bw’ibinyabiziga bigira ingaruka no ku basenateri ati “Kuko abasenateri bafite za moto, imodoka, nabo assurance babona ko zihenda. Ariko cyane cyane iyo ari igikoresho kigomba no kukuzanira inyungu, urareba uti Assurance ntanga nzayibona mu mafaranga mbona? Icyo ni ikibazo natwe nka Sena twatanze kandi nabizeza ko tuzakomeza kugikurikirana.”

Yakomeje avuga ko amasosiyete y’ubwingizi areba inyungu bityo ko iyo abafata ubwinshingizi ari bacye, amafaranga yiyongera.

Yakomeje ati “Ariko nanone turi abavugizi tuba tugomba no kureba aho abantu bahuriza.”

Hari abakora akazi ko gutwara moto mu mujyi wa Kigali babwiye UMUSEKE ko igiciro cya Lisansi n’ubwishingizi ari bimwe mu bituma imibereho yabo imera nabi.

- Advertisement -

Umwe yagize ati “Iby’ubwishingizi byo biracyari kwa kundi nta cyahindutse. Iyo urebye usanga byarazamutse ugereranyije na mbere. Mbere byari ibihumbi 60Frw , bigenda bizamuka bigera ku ibihumbi 90frw, bigera ku bihumbi 100Frw, bigenda bizamuka , bigera ku bihumbi 150Frw. Mu nama bari batwijeje ko bazabikemura ariko twarategereje turaheba.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’uRwanda ,John Rwangombwa , yatangaje ko intandaro y’izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi ari imyatwarire y’abamotari bakunze gukora impanuka.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW