Polisi yafashe imyenda ya caguwa muri “operasiyo” yakozwe ku mucuruzi witwa Ndayambaje

Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yafashe magendu y’imyenda ya caguwa y’umucuruzi usanzwe ukorere mu karere ka Nyanza ihita iyiha ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’Amahoro.

U Rwanda rwiyemeje guca imyenda ya caguwa, iyinjiye mu gihugu mu buryo bwemewe isoreshwa menshi

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yakoze “operation” ku mucuruzi witwa Ndayambaje Jean Pierre imufatana magendu  amabaro 61 n’ibiro 1574 by’imyenda ya caguwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Theobald KANAMUGIRE yabwiye UMUSEKE ko iyo magendu bakimara kuyifata bahise bayishyikiriza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’Amahoro (RRA).

Ati “Polisi yasanze iyo magendu iwe (kuri depot) ntiyigeze avuga aho yayikuye ariko bishoboke ko ari mu bihugu by’abaturanyi, iyo magendu twayishyikirije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’Amahoro (RRA) buriya azareba niba azayisorera.”

Uriya mucuruzi yafatiwe mu mujyi rwagati w’Akarere ka Nyanza ari naho asanzwe akorera ubucuruzi bw’imyenda, akaba atuye mu Kagari ka Mubuga, mu Murenge wa Rwabicumu, mu Karere ka Nyanza.

Polisi isaba abantu kwirinda gucuruza magendu kuko biba ari uguhombya igihugu kandi bigira ingaruka ku mpuntu uzifatanwe kuko aba ahombye amafaranga yatanze.

SP Theobald ati “Turasaba abaturage guca mu nzira zemewe bakanyura ku mupaka bagasora nk’uko bisabwa.”

UMUSEKE.RW