Raporo y’ibanga ya UN itunga agatoki ingabo z’u Rwanda n’iza DR.Congo

Kuri uyu wa Kane, amakuru ari muri raporo y’impuguku z’Umuryango w’Abibumbye, bivugwa ko ari ibanga yagiye hanze, iremeza ibirego u Rwanda na Congo bishinjanya mu ntambara nshya iheruka gutangizwa n’inyeshyamba za M23.

P.Kagame na Tshisekedi i Luanda bongeye gukorana mu ntoki (Archives)

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byemeza ko raporo y’izo mpuguke za UN yemeza ko zifite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko “ingabo z’u Rwanda zakoze ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwa Congo hagati y’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2021 n’ukwezi kwa karindwi k’umwaka wa 2022.

Raporo nk’uko Reuters ibivuga ishinja u Rwanda guha ubufasha inyeshyamba za M23 ubu zimaranye igihe umupaka wa Bunagana n’uduce dutandukanye twa Teritwari ya Rutshuru.

Iyi raporo inavuga ko ingabo za DR.Congo zafashije kandi zirwana ziri kumwe n’ihuriro ry’imitwe irimo uwa FDLR, urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse u Rwanda rufata nk’umutwe w’iterabwoba.

Leta y’u Rwanda cyangwa iya Congo ntibirasohora inyandiko yemera cyangwa ihakana ibiri muri raporo, gusa ibi bihugu bimaze iminsi bitarebana neza.

U Rwanda rushinja Congo gufatanya na FDLR mu kugaba ibitero ku butaka bwarwo, ndetse no kwitaza ibibazo by’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Congo yo ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 kubura imirwano ndetse no kuziha ibikoresho. Gusa, haba M23 n’u Rwanda ibi birego bagiye babihakana.

Nyuma yahoo ikibazo cya Congo n’u Rwanda gifashe intera, habayeho intambwe yo guhuza Abakuru b’ibihugu, Perezida Paul Kagame na Mugenzi we Felix Tshisekedi bikozwe na Perezida wa Angola, João Lourenço.

Nta masezerano yasinywe, nta guhagarika imirwano byemejwe – Biruta

- Advertisement -

IVOMO: REUTERS

UMUSEKE.RW