Guverinoma ya Congo kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kanama 2022, yatangaje ko abantu 36 bimaze kumenyekana ko baguye mu myigaragambyo yamagana MONUSCO naho abandi 70 barakomereka.
Muri raporo ya komisiyo idasanzwe yakozwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije ivuga ko abantu 36 bapfiriye muri iyo myigaragambyo, 13 ari aba Goma, 13 Butembo, 4 b’ingabo za Loni, 4 bapfiriye I Uvira, 3 Kanyabayonga na 3 ba Kasindi abandi 70 bakomeretse nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya mu nama yatumijwe na Perezida Tshiskedi.
Perezida Tshisekedi yagize icyo avuga kandi ku ngabo za MONUSCO ziheruka kurasa abaturage, avuga ko abakoze ibyo bakwiye guhanwa.
Perezida Tshisekedi yunze kandi mu byo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ONU, Antonio Guttres , aheruka gutangaza ko yihanganishije imiryango y’abapfiriye muri iyo myigaragambyo anagaruka ku nsanganya yabereye hafi y’umupaka uhuza Uganda na Congo, aho ku cyumweru gishize, ingabo za MONUSCO zarasaga ku urubyiruko rwari kuri uwo mupaka, umwe akitaba Imana.
Amakuru avuga ko izo ngabo zarashe ku rubyiruko rwari rwabaye ibamba mu muhanda, ingabo zishaka kujya mu Mujyi waBeni.
Nyuma y’iryo nsanganya abasivile 9 n’umupolisi bajyanywe ku Bitaro by’Abadiventiste byitwa Usalama ahazwi nka Vimbao, biri ahitwa Congo-ya-Sika.
Kugeza ubu abaturage bavuga ko badashaka kubona izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, mu gihe MONUSCO yo ivuga ko idashobora kuva muri icyo gihugu mu gihe cyose RD Congo itaragira ubushobozi bwo kugenzura umutekano w’Igihugu cyose.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW